Umwe mu bayobozi b’imitwe ifasha igisirikare cya Congo (FARDC) mu rugamba zirwanamo na M23, yagaragaye yiyamiriza avuga ko bambariye urugamba rwo guhangana n’u Rwanda ngo ntibashaka ko iki Gihugu cy’abaturanyi kibafatana Igihugu cyabo.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Gen.Guido wa Mai Mai NDC uri mu bayoboye urugamba rwo guhangana na M23, avugana umujinya w’umuranduranzuzi.
Gen.Guido avuga ko Zone ya mbere ya B biteguye kurwana n’umwanzi uwo ari we wese uko yaza ameze kose kandi bakamutsinda.
Yagize ati “Abaturage batekane bakora imirimo yabo, Abanyapolitiki bakore akazi kabo ka politiki natwe turiteguye ntabwo Umunyarwanda ntabwo azahirwa mu Gihugu cyacu, ntabwo bazigera bafata Igihugu cyacu. Iki Gihugu ni icyacu ni icy’ababyeyi bacu.”
Aya magambo, uyu mujeneral avuga aya magambo y’umujinya mwinshi agaragiwe n’abasirikare ndetse n’inyeshyamba ziri gufasha FARDC.
Ubu butumwa bw’uyu musirikare bwumvikanamo na none urwango ruri kugirirwa Abanyarwanda ndetse n’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Gen.Guido aravuga ibi mu gihe u Rwanda rwakunze kugaragaza kenshi ko ntaho ruhuriye n’imirwano iri kubera muri Congo ndetse ko nta bufasha na buto ruha umutwe wa M23.
U Rwanda ahubwo rwasohoye itangazo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, rivuga ko imyitwarire ya Guverinoma ya Congo igaragaza ko iki Gihugu cyifuza intambara hagati yacyo n’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ingabo zarwo ziryamiye amajanja ko hagize igikorwa cyose cyakongera gukorwa na Congo cy’ubushotoranyi, ziteguye kugira icyo zakora mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’u Rwanda.
RADIOTV10