Gahunda y’Imihigo yari isanzwe igarukira ku rwego rw’akarere ubu igiye kuzajya imanuka igere ku rwego rwa buri rugo.
Amabwiriza ajyanye n’imihigo mishya asohotse nyuma y’aho umuhango wo guhigura no guhiga isubitswe, hagatangwa impamvu ko Umukuru w’igihugu yasabye ko Imihigo yashyira imbere iterambere ry’umuturage.
Imihigo 15 ya buri rugo
Buri rugo rwo mu Rwanda rugomba kugira imihigo, irimo inkingi eshatu: iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere. Yose hamwe igera kuri 15.
1.Kugira ubwisungane mu kwivuza (mutuel de sante)
- Kuboneza urubyaro
3.Ubwiherero n’ubwogero bufatika (buhesha agaciro nyirabwo)
4.Inzu irimo sima cyangwa ikurungiye
5.Icyumba cyo kuraramo gisukuye kandi kirimo inzitiramubu
- Kutarwaza bwaki n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi
7.Kohereza abana bose ku ishuri no kutagira uwarivuyemo
- Kugira Umuryango utarangwamo amakimbirane kandi uharanira kuzamuka wikura mu bukene
9.Akarima k’igikoni n’ibiti byera imbuto
10.Kugira konti yo kuzigama
11.Uburyo bwo gufata amazi n’ikigega
12.Kurwanya isuri baca amatarasi y’indinganire no gutera ibiti
- Kutararana n’amatungo (Gutandukanya uburaro bw’amatungo n’ubw’abantu)
14.Kugira amashyiga agezweho cyangwa rondereza
15.Kugira agatabo k’umuganda
Imihigo yo mu nzego ziri munsi y’akarere igomba kugendera ku mahame ane akurikira:
-Kwimakaza umuco wo kugaragariza rubanda ibyo ubakorera
-Ubudashyikirwa no kurasa ku ntego
-Guharanira impinduka mu muryango nyarwanda
-Kwishakamo ibisubizo biboneka iwacu (kandagira ukarabe,agatanda k’amasahane, …).
Nubwo urwego rw’umudugudu rukomeza kuba ishingiro ry’ubukangurambaga no guhindura imyumvire, utugari n’imirenge bazakora ibikorwa bisaba ubushobozi bwisumbuye.
Aha harimo kugira amarerero (ECD) muri buri kagari, akagari ntangarugero muri buri murenge, ndetse n’umudugudu w’ikitegererezo muri buri kagari; bikazashyirwa mu mihigo y’akarere.
Kuva yatangizwa na Perezida wa Repubulika mu 2006, gahunda yo ku gendera ku mihigo yatanze umusaruro mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Hari hamenyerewe ko ibigo bya Leta n’uturere ari byo bihiga, ariko iy’uyu mwaka 2019-2020 igomba kumanuka ikagera ku murenge, akagari, umudugudu ndetse na buri rugo.
Mu itegurwa ry’iyi mihigo hagomba kugenderwa ku byo abaturage bakeneye mu kwiteza imbere.
Amabwiriza mashya agaragaza uko imihigo izajya itegurwa kuri buri rwego, uko izajya ishyirwa mu bikorwa ndetse n’uko izajya isuzumwa. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izatanga ibisobanuro bihagije kuri iyi mikorere mishya.
Inyandiko itanga umurongo ivuga ko inzira y’imihigo itangirana n’ukwezi kwa Kamena ikarangira muri Kanama, ariko bigaragara ko amatariki azigizwa inyuma kuko iyi nyandiko ibonetse itinze, itagereye kubo ireba ku gihe.