Abadedepite bahagarariye intara ya kivu y’amajyarugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo bandikiye ibaruwa Perezida Tshisekedi bamusaba kwirukana k’ubutaka bwa congo inyeshyamba za FDLR, byarangira akagirana ibiganiro n’inyeshyamba za M23 kuko ingabo z’icyo gihugu zikomeje gutsindwa umuhenerezo.
Ibi bibaye nyuma y’umwaka hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 hari imirwano ikomeye, kandi izi nyeshyamba zikomeje kwigarurira uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru.
Guverinoma ya Congo yakomeje kugaragaza ko idashaka ibiganiro n’inyeshyamba za M23, bazita umutwe w’iterabwoba, noneho imyanzuro igafatwa ku rwego rw’akarere isaba impande zombi gushyira intwaro hasi, bakagana inzira y’ibiganiro ariko ntibikorwe.
Abadepite ba Kivu y’Amajyaruguru basabye ko nabo bazahabwa ijambo nk’abamenyereye agace, bakagira uruhare mu nzira yo kugarura amahoro muri ako gace.
Ku munsi w’ejo kuwa 28 Werurwe, nibwo banditse ibaruwa yasinyweho n’abadepite 17 bo muri Kivu y’Amajyaruguru, bavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko hari abandi baturage bakomeza kuhatakariza ubuzima cyangwa bagahunga, bagasaba ko Leta yashyira imbere inzira y’amahoro aho gukomeza iyo guhangana kandi bigaragara ko bakomeje gutsindwa, ingaruka zigahindukirira abaturage.
Ibi kandi bibaye mu gihe ingabo za Congo zikomeje gutsindwa uruhenu na M23, nubwo uyu mutwe uvuga ko ingabo za Leta arizo ziba zabashotoye.
Congo imaze igihe ishinja u Rwanda gufasha M23, rukabihakana rugaragaza ko ari urwitwazo kugira ngo Congo itabazwa impamvu yanze gushyira mu bikorwa ibyo yasinyanye n’uwo mutwe.
Bijya gusa n’ibyo Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe isaba, aho igaragaza ko abagize FDLR babangamiye umutekano w’u Rwanda, nyamara aho kubirukana Congo ikabaha ibikoresho ikanafatanya nabo kurwanya M23.
Abo badepite, banasabye ko inzira z’ubucuruzi zimaze iminsi zifunzwe kubera imirwano zafungurwa, dore ko ari zo zinyuzwamo ibicuruzwa biva cyangwa bigana mu mujyi wa Goma.
Abadepite ba Kivu y’Amajyaruguru kandi basabye Guverinoma yabo kwigana ubushishozi impamvu imitwe y’iterabwoba irimo FDLR na ADF ikibarizwa ku butaka bw’icyo gihugu, kugira ngo abayigize basubizwe mu bihugu byabo.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze gufata igice Kinini cya kivu y’amajyaruguru aho ½ cy’iyo ntara cyamaze kwigarurirwa n’izo nyeshyamba basaba Leta kuganira nazo.
Uwineza Adeline