Nyuma yo gusaba Abanye congo kwitegura imyigaragambyo yo kuwa 11 Werurwe 2023 igamije kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, M23 n’ingabo za EAC, Martin Fayulu n’impuzamashyaka “LAMUKA” bikomye umutwe wa FDLR.
Mu itangazo Martin Fayulu n’impuzamashyaka abarizwamo izwi nka”LAMUKA” igizwe n’amashyaka arwanya Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisedi, bashyize ahagaragara kuri uyu wa 1 Werurwe 2023 ,bavuga ko Umuryango w’Abibumbye (ONU) n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe(AU), bagomba gukoresha uko bashoboye bagakura umutwe wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Martin Fayulu n’impuzamashyaka ‘ LAMUKA”,bakomeza bavuga ko iyi miryango, igomba gushakira FDLR ahandi yerekeza ikava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,kuko ari kimwe mu bikomeje kubateza intambara zidashira.
Baragira bati:”Turasaba Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, gukura umutwe wa FDLR muri DRC , bakawushakira ahandi werekeza kure ya DRC, kuko ukomeje kuduteza intambara zidashira.”
K’urundi ruhande ariko, hari abasanga iki cyifuzo cya Martin Fayulu n’impuzamashyaka LAMUKA, kizakomeza kugorana, cyane cyane ko iyi miryango yakunze kenshi gutangaza ko FDLR igomba kushyira intwaro hasi yabyanga ikagabwaho ibitero, ariko bikarangira nta gikozwe imyaka ikaba ibaye uruhuri.
Urugero rwa hafi ni mu 2012 ubwo hemezwaga ko nyuma yo guhashya M23 hazakurikiraho FDLR,nyamara siko byagenze kuko M23 ariyo yonyine yagabweho ibitero mu gihe FDLR yo yakomeje kwidembya kugeza magingo aya.
Hiyongeraho kandi kuba ubutegetsi bwa DRC uko bwagiye busimburana,bwarakunze gukorana bya hafi n’uyu mutwe, ndetse muri ibi bihe buhanganye na M23 , bukaba bwarahisemo kuwifashisha aho abarwanyi bawo bari kurwana k’uruhande rwa FARDC.
Umutwe wa FDLR ,ufatwa nka nyirabayazana w’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC, kuko wakunze gushinjwa ibyaha byibasira inyoko muntu birimo kwica no guhohotera abaturage muri ako gace.
Wakunze kenshi gukoresha ubutaka bwa DRC, mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari nayo nkomoko y’amakimbirane ya hato na hato, hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
FDLR kandi, niyo yatanze igitekerezo ndetse inafasha gushyira mu bikorwa ishyingwa ry’imwe mu mitwe izwi nka Nyatura ariyo, CMC na APCLS ishingiye ku ngengabitekerezo yo kurwanya Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.