Nadine Kansinge umuyobozi w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda rashinzwe na Padiri Nahimana Thomas, yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda mu bikorwa bya Politiki.
Mu kiganiro cyateguwe n’ishyaka Ishema ry’u Rwanda kuwa 26 Gashyantare 2023 mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 rimaze rishinzwe, Nadine Kansinge usanzwe uvugwaho kuba inshoreke ya Padiri Nahima Thomas, yatunguye benshi ubwo yongeraga gushimangira ko agiye kuza mu Rwanda ,kugirango azabone uko ahatana na FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024.
Yakomeje avuga ko kuwa 23 Ukwakira 2023 ,azaba yageze mu Rwanda kugirango atangire imyiteguro yokwiyamamariza uwo mwanya .
Yagize ati:” ndi kwitegura kujya mu Rwanda guhatana na FPR mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2024 kandi ndagirango mbabwire ko kuwa 23 Ukwakira 2023, nzaba nageze mu Rwanda kugirango ntangire imyiteguro.”
Madame Kansinge ni umwe mu bagize Guverinoma ya Padiri Nahima Thomas ikorera mu buhungiro, igizwe n’abantu bazwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatututsi 1994.
Kugeza ubu, niwe muyobozi w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryashinzwe na Padiri Nahimana Thomas, akaba ari nawe wamuye uwo mwanya.
Nyuma yo kugirwa umuyobozi w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda bikozwe na Padiri Nahima, bamwe mu bagize iryo shyaka nti babyakiriye neza , ngo kuko uwo mutegarugori nta bushobozi cyangwa ubunararibonye afite mu byapolitiki byari gutuma ariwe uhabwa uwo mwanya.
Bashinje Padiri Nahimana Thoma kugendera ku marangamutima ,bavuga ko asanzwe afitanye umubano w’ibanga n’uwo mutegarugori ndetse ko ashobora kuba ari inshoreke ye ,akaba ariyo mpamvu yamugize umuyobozi w’ishyaka .
Ubwo Padiri Nahima Thomas yashaka kuza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2017, yari kumwe n’uyu mutegarugori ariko baza gukumirirwa i Nairobi muri Kenya ,bitewe n’uko batari bujuje ibyangombwa by’inzira byabemereraga gukomereza mu Rwanda.
Nadine Kansinge, ni umwe mu bantu ba hafi ba Padiri Nahimana Thomas kuko yanamufashije gukwirakwiza ikinyoma, ubwo birirwaga ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye ,bavuga ko Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yamaze kwitaba Imana.
Kugeza ubu ariko, Nadine Kansinge utuye mu gihugu cya Canada, haribazwa niba azemererwa kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, dore ko yagaragaye kenshi mu matsinda y’abantu bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatusti 1994, gusebya no kugambanira igihugu no gukwirakwiza ibihuha ,ibintu bifatwa nk’ubusembwa butuma itegeko nshinga ry’u Rwanda rimukumira.
Nubwo wasuzugura Igihugu cyacu ntiwatinyuka guha iyi ndaya yirirwa yoza ibyombo muri restaurants zitandukanye Umurenge ngo awuyobore!!!!!!!. Haba habuze abantu? Azayobore aho ari njya numva ngo niho haba democratie kurusha muri Africa. Kubera iki kuza gupigana mu Rwanda? Ntabwo tubuze abayobozi.Azabanze yohereze ifoto y’inzu abamo n’ibyumba byayo!!!!!!!!. na carte jaune y’imodoka agendamo!!!!!!!!!.