Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda , yashimangiye ibimaze igihe bivugwa na benshi ko ari gutegurwa kuzaba Perezida w’iki gihugu mu bihe biri imbere.
Ubutumwa yanyujije k’urubuga rwe rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe, yemeje ko ariwe uzasimbura se k’ubutegetsi.
Yagize ati:”Nzaba Perezida wa Uganda nyuma ya Papa wanjye.abarwanya ukuri bose bizabagwa nabi”
Gen Muhoozi ariko, ntiyigeze atangaza niba azatagereza se akabanza gusezera k’ubutegetesi cyangwa niba azahatana nawe mu matora ateganyijwe mu 2026.
Gusa mu minsi yashize, bamnwe mu bayobozi b’ishyaka NRM riri k’ubutegetsi muri Uganda ,basabye Perezida Museveni kuzongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo 2026 , ariko Perezida Museveni abagaragariza ko adashishikajwe no kongera kwiyamamaza.
Perezida Museveni, yasabye abayobozi b’ishyaka NRM kudashishikazwa n’ibirebarana na manda ye izakurikira , ahubwo ko bagomba kwita mu guhindura imibereho myiza y’abaturage ba Uganda.
Si ubwambere Gen Muhoozi Kainerugaba aca amarenga ko yifuza kuba Perezida wa Uganda, kuko kenshi abinyujije k’urubuga rwe rwa Twitter , yakunze kugaragaza ko yiteguye kuzasimbura se ku ntebe isumba izindi muri Uganda.