Muri ibi bihe amatora y ‘umukuru w’igihugu yegereje muri DRC,Perezida Felix Tshisedi akomeje kwikanga Dr Denis Mukwege ukomeje kugaragaza ko akunzwe n’Abanye congo benshi, bifuza ko ariwe wazayobora DRC mu yindi manda ikurikira.
Ejo kuwa 1 Werurwe 2023, Sosiyete sivile n’amashyiahamwe y’Abategarugori mu mujyi wa Bukavu,Lubumbashi na Kinshasa muri Rpubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, , yatangaje ko yifuza ko Dr Denis Mukwege ariwe ukwiye kuyobora DRC mu yindi manda ikurikira .
Mu mujyi wa Bukavu honyine, urwandiko rwasinyweho n’abantu barenga 400-.000 n’idarapo rya DRC byashikirijwe DR Mukwege, bamusaba kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Aba Banye Congo ,bavuga ko Dr Denis Mukwege yagaragaje umutima wo gukunda igihugu ndetse ko ariwe uzabasha gutabara igihugu cyabo ,cyugarijwe n’umutekano mucye, amacakubiri ,ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu.
Mu murwa mukuru Kinshasa, abagize ishyirahamwe ‘Fraternite Congo Nouveu et Nouveau Congo ‘nabo basinye ku bwinshi impupuro zisaba DR Denis Mukwege, kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z‘uyu mwaka.
Amakuru aturuka i Kinshasa, avuga ko kugeza ubu Dr Denis Mukwege ari umwe mu Banyapolitiki bakomeje gutuma Perezida Felix Tshisekedi ataryama ngo asinzire, bitewe n’uko uyu mugabo akomeje gushyigikirwa n’Abanye congo b’ingeri zose bifuza ko ariwe wayobora DRC,bikaba biteye impungenge zikomeya Perezida Tshisekedi, wifuza kongera kuyobora iki gihugu mu yindi manda ya Kabiri .
Dr Denis Mukwege ,afatwa n’Abanye Congo nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu no kwita k’ubategaru gori bagizweho ingaruka n’ihihoterwa rishingiye ku gitsina mu ntambara zayogoje intara ya Kivu y’Amajyepfo, byatumye ahabwa igihembo cy’amahoro kizwi nka “Prix Nobel” mu mwaka wa 2018.
Ni umwe mu bantu barwanya bivuye inyuma umutwe wa M23 ndetse akaba yarakunze kwibasira u Rwanda na Uganda avuga ko ibi bihugu aribyo biteza umutekano mucye muri DRC.
DR Denis Mukwege kandi , yakunze gushinja u Rwanda na Uganda gusahura umutungo kamera wa DRC no gutegura umugambi wa Balkanisation(Gucamo DRC ibice) aho yakunze kuvuga ko ibi bihugu, bishaka ko Kivu Y’amajyepfo n’iy’ Amajyaruguru higenga.
Aheruka gutangaza ko ashobora kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka ,ndetse kugeza ubu akaba ashigikiwe n’Abanyekongo benshi, bituma Perezida Felix Tshisekedi akomeza kumwikanga.