Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Perezida Kagame yasubije abavuga ko U Rwanda rufitiye inzara imitungo kamere ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba ari nayo mpamvu rushaka kwiogarurira ibice bimwe na bimwe by’iki gihugu, abamenyesha ko u Rwanda rufite amabuye meza kurusha n’ayo barata ko bafite.
Umukuru w’igihugu yavuze ko imitungo u Rwanda rufite ihagije bitari ngombwa ko rujya gutwara iy’abandi, yagize Ati “Dufite coltan nyinshi, kandi nziza kurusha ahandi uzabona harimo no muri Congo. Niyo hakorwa ubushakashatsi bazabikubwira, iyo mu Rwanda usanga iri hagati ya 40-60 ku ijana, mu gihe muri Congo iri hagati ya 20-30 ku ijana.”
Perezida yongeyeho ko u Rwanda rufite zahabu, yemeza ko ubwo barwanaga intambara yo kubohora igihugu, mu Majyaruguru muri Gicumbi, babonaga zahabu muri Miyove, abantu bakaba bategereje umwanzi, bakabona zahabu. Ibi si ugukabya rwose yabaga igaragara.
Yongeyeho ko ibyo byose bikoreshwa nk’inkuru zo kuyobya abantu kugira ngo batabona ikibazo cya nyacyo.
Yasubije kandi abavuga ko U Rwanda rufasha M23 kubera ko rushaka amabuye y’agaciro ya Congo ababwira ko ataragize icyo amarira ba nyirayo ntacyo yamarira n’abandi. Ati ‘ Nti dukeneye amabuye yabo rwose.”
Abanyamakuru bamubajije ku ku kibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo cyateje umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda,yavuze ko iki kibazo kitareba u Rwanda na gato ndetse ko inshuro cyaganiriweho cyakagombye kuba cyarakemutse ahubwo ko bishoboka ko abagikemura bagikemura muburyo butari bwo.
Yongeyeho ko iki kibazo gifite imizi mu mateka bityo ko gikemurwa kuburyo butari bwo bigatuma kitarangira.
Yagize ati “Kuko cyaganiriweho ahantu henshi hatandukanye, twakiganiriye mu Nama ya AU, twakiganiriye muri Kenya, twakiganiriye muri Angola, twakiganiriye twitabiriye Inteko Rusange i New York, twagaraniriye ahantu hose, ariko ntibashaka gufata ikibazo uko kiri nyirizina ahubwo babifata uko bashaka kubera impamvu zabo bwite.”
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko abantu badakwiriye kumva ko Uburasirazuba bwa Congo atari leta iri ukwayo ahubwo ko bakwiriye kumva ko ibibazo biri muri ako gace bireba igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame yasoje avuze ko atumva ukuntu abantu bita kuri M23 cyane nyamara ntibibaze kuri FDLR ikorana n’igihugu cya DRC byeruye mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni mukiganiro umukuru w’igihugu yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe2023.
Uwineza Adeline