Kuwa 1 Werurwe 2023, Lt Gen Constant Ndima umuyobozi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ,yatangaje kumugaragaro ko imihanda yerekeza mu duce M23 igenzura ifunguwe, kugirango ibiribwa bituruka muri utwo duce bibashe kugera mu mujyi wa Goma wugarijwe n’inzara.
Nyuma y’amasaha atarenze 24 ,ubuyobozi bw’iyi ntara bwasohoye irindi tangazo rivuga ko icyo cyemezo cyo gufungura imihanda yerekeza mu duce M23 igenzura gikuweho bituma yongera gufungwa.
Imihanda yongeye gufungwa ni uwa Goma-Sake-Kitshanga-Kanyabayonga, umuhanda Goma-Sake-Kitshanga-Pinga, n’umuhanda wa Goma-Sake-Mushaki-Masisi-Walikale.
Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amjyaruguru, bwatanze ibisobanuro by’uko impamvu zatumye bwongera gufunga iyo mihanda ,ari uko hari umushoferi wishwe na M23 mu gace ka Katale muri teritwari ya Rutshuru , ikanasahura ibyo yaratwaye birimo n’ibyuma by’imodoka .
Ubuyobzi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ,bwongeyeho ko iki cyemezo kigamije kurinda umutekano w’abantu bashobora kwifashisha izo nzira ,kuko bashobora guhohoterwa na M23.
Umushoferi uvugwa kwicwa na M23 yagaraye ari muzima!
Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Werurwe 2023, hamenyekanye amakuru yemeza ko uwo mushoferi atigeze yicwa na M23 nk’uko byari byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku mbuga nkoranyambaga z’abatuye umujyi wa Goma, hacicikanye amashusho y’uwo mushoferi ari kwidegembya mu gace Kibumba ari kuza mu mujyi wa Goma.
Ni amashusho uwo mushoferi yoherereje inshuti ye ituye mu mujyi wa Goma, ubwo yashakaga kumwereka ko ibivugwa ko yishwe na M23 ari ibinyoma ,ahubwo ko akiri muzima ndetse ko ari kugaruka aza mu mujyi wa Goma.
Hamenyekanye impamvu DRC yabeshye abaturage bigatuma yongera gufunga imihanda!
Amakuru dukesha umwe mu banyapolitiki bo muri DRC utuye mu mujyi wa Goma utshatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, avugako icyemezo cyo kwemerera abaturage kujya guhahira mu duce tugenzurwa na M23, cyateje amacakubiri muri Guverinoma ya DRC.
Aya makuru, akomeza avuga ko abari muri guverinoma baturuka mu burasirazuba bwa DRC cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru , bari bashigikiye iki cyemezo ariko abandi bakomoka mu tundi duce by’umwihariko mu ntara ya Kasayi ari nayo Tshisekedi akomokamo ndetse akaba aribo biganje muri guverinoma, bakirwanyije bikomeye bavuga ko byagaragaza ko bari gutsindwa intambara ndetse ko bananiwe kwambura M23 utwo duce twingenzi tugaburira umujyi wa Goma.
Byarangiye abagize guverinoma ya DRC bakomoka mu Ntara ya Kasayi,Lubumbashi,Kinshasa n’ahandi, baganje abo muri Kivu y’amajyaruguru bemezako imihanda yongera gufungwa.
Aya makuru, akomeza avuga ko ubutegetsi bw’i Kinshasa bwahise butegeka Lt Gen Constant Ndima Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, gushaka urwitwazo ari bugeze ku batuye Goma, maze agahita asohora irindi tangazo ribamenyesha ko imihanda yongeye gufungwa kubera ubugizi bwa nabi bwa M23.
Biravugwa kandi ko ubutegetsi bwa DRC, bwagize impungenge z’uko M23 ishobora gucengera mu mujyi wa goma yitwaje urujya n’uruza rw’izo modoka .
Ibi biremezwa n’uko zimwe mu modoka zari zivuye mu duce tugenzerwa na M23 ku munsi wejo, ziriwe zisakwa na FARDC kugirango barebe ko nta ntwaro zoherejwe na M23 , zikaba zarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nyuma yo gusanga itwye ibiribwa gusa.
Nyuma yo kumenya ko ibyari byavuzwe ko uyu mushoferi yishwe na M23 bigatuma imihanda yongera gufungwa ari ibinyoma, byatumye abatuye mu mujyi wa Goma barya karungu barakarira ubutegetsi bwabo, aho bagaragaza ko butabitayeho na gato ,bitewe n’uko inzara iri kuvuza ibuhuha muri uyu mujyi mu gihe bo n’imiryango yabo bimereye neza mu murwa mukuru Kinshasa.