Nadine Kansinge Umuyobozi w’ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” ryashinzwe na Padiri Nahima Thomas ,aheruka gutangaza ko azahatana na FPR Inkotanyi, mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2024.
Aganira n’itanagazamkuru kuwa 25 Gashyantare 2023 , Nadine kansinge yemeje ko kuwa 23 Ukwakira 2023, azahaguruka muri Canada kugirango agere mu Rwanda hakiri kare ,mu rwego rwo kwitegura kuzahatana n’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2024.
Impamvu Kandidatire ye ishobora guteshwa agaciro rugikubita
Nadine Kansinge, ni Perezidante w’ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” ryashinzwe na Padiri Nahimana Thomas rikorera hanze y’u Rwanda, rikaba ritemerewe gukorera ibikorwa byaryo mu Rwanda hashingiwe ku itegetekonshinga ry’u Rwanda.
Ni umwe mu bagize Guverinoma ivuga ko ikorera mu buhungiro yashinzwe na Padiri Nahimana Thomas, izwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.
Ishaka ishema ry’u Rwanda abereye umuyobozi na Guverinoma ikorera mu buhungiro abarizwamo, bikorana bya hafi n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda irimo FDLR,Rud-Urunana na CNRD/FLN .
Abakuriranira hafi Politi y’u Rwanda, bemeza ko kuba Nadine Kansinge abarizwa mu dutsiko twirirwa dupfobya tukanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuba utu dutsiko abarizwamo dukorana bya hafi n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umuteno w’u Rwanda, bihagije ngo Nadine Kansinge yigumire muri Canada kuko kuyobora u Rwanda atabyemerwa n’Amategeko arugenga.
Ko mutavuze ubwenegihugu bwe? Nko nkeka ko afite ubwenegihugu bwa Canada. Harya President yemerewe kugira ubwenegihugu burenze bumwe?
Ko mutwvuze ko Fpr yamutsembeye umuryango!