Perezida Emmanuel Macron wa Repuburika y’ubufarasa, yakuriye inzira k’umurima Perezida Tshisekedi, nyuma yo kumubwira ko u Rwanda rwamuteye akamusaba ubufasha bwo kurwamagana.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagaragaye mo impaka nkinshi kuburyo utatinya kubyita guterana amagambo kubakuru b’ibihugu byombi, umukuru w’igihugu cya DRC yagejeje ibibazo bye kuri Macron anamusaba kumufasha kwamagana igihugu cy’u Rwanda, hanyuma Macron nawe amuha ukuri kose ntacyo asize inyuma .
uyu muyobozi w’Ubufarasa yasobanuriye Tshisekedi aherereye kumateka, yiki gihugu cya Congo ndetse amwereka ko ikibazo cya Congo kitari mubaturanyi , ahubwo kiri mubayobozi bo ubwabo, kandi abamenyesha ko kimaze igihe.
Perezida Tshisekedi yamenyeshejwe ko igihugu cye ntahandi kizajya gukura amahoro arambye, uretse muri cyo ubwacyo.
Yakomeje avuga ati “ nti mugace ibintu k’uruhande ngo usange mupfundikanya utubazo ngo u Rwanda cyangwa se Uganda oya ikibazo nimwe mugifite mubiganza.”yanabamenyesheje kandi ko n’ibisubizo ari uko.
Uyu muyobozi w’Ubufarasa biteganijwe ko azava muri iki gihugu kuwa 05 Werurwe isaa Sita na Mirongo itanu ( 00h50’)