Muri Repupulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isasu ryaramutse risekera k’umusozi wa Bukumba no mu marembo ya centre ya Kalengera ni imirwano ihanganishije inyeshyamba za M23 n’umutwe wa Mai Mai Abazungu hamwe na FDLR.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Kichanga ibivuga, umutwe w’inyeshyamba wa Mai mai Abazungu uyobowe na Gen.Jean Marie, wabyutse umisha amasasu menshi ku birindiro bya M23, biri mu gace ka Karengera no mu misozi ya Bukumba mu rukerera rwo kuri iki cyumweru taliki ya 05 Werurwe.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko imirongo y’abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai ACDH/Abazungu ufatanyije n’inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Maj.Inkodos Silencieux ushinzwe ibikorwa bya Operasiyo muri FDLR/CRAP, aribo batangije intambara ku birindiro bitandukanye by’inyeshyamba za M23.
Umutwe wa Mai Mai ACNDH Abazungu ugizwe n’Abarwanyi bo mu bwoko bw’Abahutu, ku rwego rwa Politiki ukaba uyobowe na Serugendo,naho ku rwego rwa gisilikare ukuriwe na Gen.Jean Marie Vianney Nyamuganya, akaba yungirijwe Gen.BGD Ignace Dunia Ndimubanzi.
Agace ka Bukumba gaherereye muri Gurupoma ya Bashari Mukoto,ni muri Teritwari ya Masisi.Ni agace gasanzwe kabarizwamo imitwe myinshi ya Mai Mai ndetse na FDLR.Ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano yari igikomeje.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa Mai Mai Abazungu ruvuga kuri iyo mirwano, duhamagara umuvugizi wayo Gen.Bgd Mugisha Zaiko ntitwamubona kuri telefone.
Uwineza Adeline