Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko ariwo uri kugenzura umujyi wa Rubaya, ibirombe byaho ndetse n’ibyaro biwukikije nyuma y’imirwano ikaze yabaye k’umunsi w’ejo
Umutwe wa M23 wabashije kwigarurira uduce twose tugize umujyi wa Rubaya,Kibabi n’ibindi byaro bicukurwamo amabuye y’agaciro mu mirwano ikaze yari imaze iminsi ibiri ihanganishije umutwe wa M23 na Mai Mai ANCDH Abazungu, bari basigaye bagenzura uduce duto tubarizwa muri Rubaya.
Mu kiganiro Rwanda tribune yagiranye na Bwana Serugendo Emmanuel Perezida w’umutwe wa Mai Mai ACNDH/Abazungu, yemeje ayo makuru avuga ko abarwanyi bayo bavuye muri ako gace kubwo kurengera inyungu z’abasivile, bari bugarijwe n’ababombe menshi.
Umujyi wa Rubaya uherereye muri Gurupoma ya Kibabi,Teritwari ya Masisi,muri kivu y’amajyepfo, ni agace gatuwemo cyane n’Abanye congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda,kaba kazwiho kuba gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Mwizerwa Ally