Umuyobozi wa MONUSCO Madame Bintou Keita yatangaje ko bamaze igihe bafasha FARDC mu kurwanya M23, kuko bayiha abasirikare, intwaro ndetse ari nabo bakora irondo aho umutwe w’inyeshyamba wa M23 wafashe hose.
Ibi uyu muyobozi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kumara iminsi 6 azenguruka mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo ndetse na Ituri.
Madame Keita yavuze ko abavuga ko MONUSCO ntacyo ikora bibeshya cyane kuko iri shami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri DRC rigira ingengo y’imari ikoreshwa mugufasha ingabo za RDC ndetse kenshi babaha n’ibikoresho iyo bagiye k’urugamba.
Yongeyeho ko ingabo zabo zijya zifatanya na FARDC k’urugamba kabndi ko usibye n’ibyo aba bavuga ko MONUSCO ntacyo ikora, birengagiza ko ingabo z’uyu muryango arizo zikora irondo mu mujyi wa Goma ndetse n’aho inyeshyamba za M23 zafashe hose.
Ibi bije nyuma y’uko mu minsi yashize abanye congo benshi biraraga mu mihanda basakuza bavuga ko bamaganye MONUSCO. ni ibintu byakurikiwe no kwamagana Abanyarwanda ndetse ibyo byararangiye batangira no kwamagana ingabo z’umuryango w’Afurika y’I Burasirazuba EAC zari zije muri iki gihugu kureba ko haboneka amahoro arambye.
Nk’uko uyu muyobozi abitangaza ingabo za Leta FARDC zifatanya na MONUSCO kurwanya M23.