Mu gihe mu Rwanda abigaga amasomo y’igihe gito nk’ubudozi, ubwubatsi, ububaji, gutunganya imisatsi, gusudira, kogosha n’indi itandukanye bahabwaga impamyabushobozi n’ibigo byabigishije cyangwa byabahuguye, kuri ubu abiga iyi myuga bagiye kujya bahabwa impamyabushobozi zemewe na Leta zizajya zitangwa na Rwanda TVET Board.
Ni impamyabushobozi zizajya zibemerera gukora nk’abanyamwuga bemewe aho ariho hose haba mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu.
Izi mpamyabushobozi ariko zizajya zihabwa abazaba barize imyuga itandukanye mu bigo byagenzuwe na Rwanda TVET Board bagahabwa icyangombwa cyo kwigisha imyuga itandukanye nk’abantu babifitiye ubushobozi kandi bujuje ibisabwa birimo ibikoresho ndetse n’abarimu b’inzobere mu bijyanye no kwigisha imyuga.
Daniel Nshimiyimana ahagarariye Ishyirahamwe ry’Abakora umwuga w’Ubudozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) akaba n’Umuyobozi w’Ishuri ry’Imyuga rya HOPE SKILLS ACADEMY riherereye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo rikaba rimaze igihe gito ritangiye gukora.
Ni ishuri rimwe mu mashuri rigiye kujya ritanga impamyabushobozi zavuzwe haruguru kuko ryujuje ibisabwa amashuri yigisha imyuga rikaba ryarakorewe ubugenzuzi rikanahabwa uburenganzira bwo kwigisha imyuga itandukanye.
Avuga ko ari rimwe mu mashuri agiye kujya Atanga impamyabushobozi zemewe zizajya zitangwa na Rwanda TVET Board bitewe n’uko ishuri ryabo rifite ibisabwa byose ndetse n’abarimu b’inzobere mu myuga.
Bamwe mu banyeshuri biga muri iri shuri bavuga ko kuba bagiye kuzahavana impamyabushobozi zemewe na Leta ndetse zishobora no gukoreshwa hanze y’Igihugu bigeye kuzabahindurira ubuzima kuko hari aho umuntu yajyaga gusaba akazi ugasanga nta kizere bamufitiye bitewe no kuba nta byangombwa afite byemewe.
Niyomuremyi Denny ni umwe mu banyeshuri biga kuri iri shuri ibijyanye no gutunganya imisatsi ndetse n’ubwiza avuga ko narangiza kwiga azajya ku isoko ry’umurimo nk’abandi agakora ibyo yize abikunze kandi nta gucika intege.
Anagira inama urubyiruko rwinshi cyane cyane ururi mu biyobyagwenge kugana ishuri bakiga imyuga bityo bakabasha kwiteza imbere.
Uwase Djamila nawe wiga kuri iri shuri ibijyanye n’ubudozi avuga ko yaje hano kuko akunda kudoda cyane kuko yakuze abikunda cyane kuri ubu akaba avuga ko inzozi ze yazikabije aho ubu arimo kwiga kudoda imyenda itandukanye.
Arateganya ko naramuka amaze kurangiza kwiga aziteza imbere ndetse akanabasha guteza imbere bagenzi be.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi Madamu Musasangohe Providence aganira na Rwanda Tribune avugako Hope Skills Academy ije ikenewe ikaba Ari umufatanyabikorwa mwiza ufite gahunda yo gufasha abana batishoboye bataye amashuri kubera ubushobozi bakabigisha ku buntu imyuga itandukanye. Ati “abantu nkabo nibo Leta ikeneye kugirango tugere ku iterambere.”
Akomeza ashishikariza n’abandi bafatanyabikorwa gufatanya n’ubuyobozi kubaka urwa tubyaye kuko niyo ntego.
Norbert Nyuzahayo