Pasteur zigirinshuti Michael aherutse kugaragara ku mashusho asa n’ubwiriza abayoboke mu rusengero avuga ko kwamamara k’umuhanzi Nsengiyumva François uzwi ku kabyiniriro ka ‘Igisupusupu’ gushingiye ku mbaraga za satani.
Aha yavuze ko bitumvikana ko umuntu nka Nsengiyumva yava Rwagitima uwo mwanya ngo ahite yamamara mu gihe we akoze ibiterane byinshi akaba ataramamara ku rwego nk’urwo Igisupusupu ariho.
Mu mvugo ikarishye yagize ati: “ Ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe? Ikintu nkakiriya kikava Rwagitima k’igisupusupu uwo mwanya kikaba kiramamaye (…) mujye mumenya imbara zamamaza biriya izo arizo …kuki ibintu bya Satani byihuta ariko? Ibyacu bikagenda buhoro?”
Twifuje kuvugana na Pasteur Zigirinshuti Michael kuri aya magambo n’andi afatwa nk’ibitutsi tutagarutseho muri iyi nkuru maze mu ijwi rituje asa n’ubabaye agira ati: “Reka ibyo tubyihorere”
RwandaTribune iganira na Me Alain Mukuralinda ureberera inyungu z’umuhanzi Nsengiyumva François, yatubwiye ko nta cyo yatangaza ku byavuzwe na pasiteri Zigirinshuti ko ahubwo twategereza ibiri mu itangazo rigenewe abanyamakuru rirasohoka kuri uyu wa Kabairi.
Yagize ati :”Turacyari kubiganiraho nidufata umwanzuro turasohora itangazo rigenewe abanyamakuru (…) nyuma y’iryo tangazo nibwo twakira ibibazo by’abanyamakuru bitewe n’umujyo buri wese yifuza gukoramo inkuru ye.”
Ingingo y’ijana na mirongo itandatu na rimwe mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese utuka undi mu ruhame aba akoze icyaha. Pasiteri Zigirinshuti aramutse ahamijwe n’urukiko icyaha cyo gutukana mu ruhame yahanishwa igifungo kitari munsi y’ iminsi 15 ariko kitarenegeje amezi abiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana(100,000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri(200,000).
UMUKOBWA Aisha