Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hadutse undi mutwe w’inyeshyamba z’Abatwa witwaje intwaro gakondo zirimo imiheto n’ibindi. Uyu mutwe uvuga ko nawo ushaka kurengera ubwoko bwabo, ufite ibirindiro mu Ntara ya Tanganyika, Telitwari ya Kalemie
Uyu mutwe uvugwa ko ari inyeshyamba z’abatwa,wagabye igitero ukoresheje imiheto Uhitana umugore , banatwika amazu kandi hakomereka benshi.
Uwo mutwe nturahabwa izina ariko abatuye muri kariya gace bavuga ko igitero cy’abo Batwa kibasiye agace ka Katolo kari muri Teritwari ya Kelemie mu Ntara ya Tanganyika.
Ingabo za DRC zageze muri ako gace zisanga abagabye icyo gitero barangije gusubira iyo baje baturuka kandi banasahuye abaturage. Umugore warashwe umwambi yari avuye kuvoma. Umurambo we wajyanywe ku bitaro byitwa Kalemie-Centre.
Umuyobozi wo muri kariya gace yavuze ko ari ngombwa ko hongerwa abasirikare n’abapolisi kugira ngo bashobore gutuma abahatuye batekana.
Kuri uyu wa 5 Werurwe, abaturage bo muri kiriya gice bari bakutse imutima kubera ko ari ubwa mbere bari babonye abantu babagabaho igitero bakoresheje imyambi yaka umuriro kandi isize ubumara.
Igihugu cya Congo gikomeje kugira ibibazo bikomeye by’umutekano muke bitewe n’uko iki gihugu ubuyobozi bwacyo budakemura ikibazo gituma buri bwoko bucya bwashinze umutwe wo kuburengera, bigatuma uko bwije n’uko bukeye iyi mitwe irushaho kuba myinshi.
Ariko ikibabaje ni uko muri iyi minsi imitwe ishyirwa mu majwi ari M23 na ADF mu gihe muri iki gihugu habarurwa imitwe irenga 131 aho gukemura ikibazo cy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwibagiranye muri iki gihugu aho abantu bapfa uko biboneye kandi leta ireberera ntigire icyo ibikoraho.
Uwineza Adeline
Ariko anazungu bivanga mu bibazo bya Kongo, mwaretse abanyekongo bakabyikwmurira. Uriya mu taximan wari ukubise wa Puissance ya 3 cg iya 5 kwisi, mubona adakwiriye kwibera taximan koko?
Kuki mushyigikikira politiki yumuntunudashobotse?