Hari amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo ari kuzengurukana kimwe mu bice by’umubiri, bivugwa ko ari umutima w’umwe mu Banyekongo wari umusirikare wishwe ashinjwa kuba uwo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni amashusho yacicikanye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Werurwe 2023 aho uyu mugabo aba ari kumwe n’insoresore nyinshi bari mu muhanda, afite inyama bivugwa ko ari umutima.
Izi nsoresore ziba ziri kumwe n’uyu mugabo ufite umutima, ziba ziririmba umutwe wa Mai-Mai uri mu mitwe ikomeje gufasha FARDC mu mirwano iki gisirikare gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Uwagize icyo avuga ko kuri aya mashusho, yavuze ko aba basore ari abaherutse guhamagarirwa na Depite Claude Misare ngo bafate imihoro bikize Abanyarwanda.
Uyu yagize ati “Uyu munsi bari kuzengurukana umutima w’umwe mu basirikare wiciwe muri Uvira.”
Ingenbagitekerezo ya Jenoside imaze iminsi itutumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho benshi mu Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gutotezwa no kwicwa.
RWANDATRIBUNE.COM