General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ni umwe mu bakomeje kwamagana ubutinganyi, akavuga ko atumva impamvu umugabo cyangwa umusore yarohama muri ayo mahano asize uburyohe butagereranywa bw’abagore.
Hamaze iminsi havugwa ingingo y’ubutinganyi mu Bihugu bimwe byo mu karere aho mu Burundi ho hari abaherutse gutabwa muri yombi bafatiwe mu bikorwa byo kwamamaza izi ngeso mbi.
Uganda nka kimwe mu Bihugu byakunze kwamaganira kure, na ho ntibahwema kugaragaza ko ubutinganyi ari sakirirego idakwiye kubona umwanya mu Gihugu cyabo.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ubwe yakunze kwamagana ibi bikorwa by’ubutinganyi avuga ko adateze kuzabyihanganira na rimwe.
Umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba na we yayobotse inzira y’umubyeyi we, avuga ko ubutinganyi ari nk’igikorwa cy’ubwicanyi.
Uyu mujenerali uzwiho kwisanzura mu gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko kuri Twitter, yavuze ko nka General yifuza guha inama abo bashaka kwishora mu butinganyi.
Yagize ati “Ubutinganyi ni igicumuro! Imana yagennye ko abagabo bagomba kubana n’abagore, abagore na bo bakabana n’abagabo. Ntakintu kiryoha kurushsa umugore kuri iyi Si.”
General Muhoozi yibukije abagabo n’abasore ko batagomba kugwa muri izi ngeso mbi zamamajwe n’abanyaburayi ngo babe bakundana cyangwa baryamane n’abo bahuje ibitsina kuko abagore n’abakobwa atari ibura.
RWANDATRIBUNE.COM