Edouard Mwangachuchu uherutse gufungwa nyuma yo gusanganwa imbunda nyinshi n’amasasu mu bubiko bwe agahita yirukanwa ku kazi ndetse agashyirwa muri Gereza, uyu munsi yasubijwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare kugira ngo hasuzumwe imyanzuro y’abamwunganira.
Ni urukiko ruherereye mu mujyi wa Kinshasa rusanzwe ruburanisha abasirikare n’abakoze ibyaha bijyanye n’umutekano, ruri kuburanisha uyu mugabo watowe nk’umudepite ngo ahagararire abo mu gace ka Masisi kari mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu Nteko Inshinga Amategeko ya DRC.
Bivugwa ko ibikoresho bya gisirikare byavumbuwe aho uyu mugabo yari atuye mu mujyi wa Goma, ariko ubwo yari mu rukiko kuri uyu wa 06 Werurwe, abamwunganira mu rubanza banenze uburyo yafashwemo, bo bavuga ko bumutesheje agaciro.
Uyu mugabo ureganwa hamwe na Mugenzi we w’umupolisi, aswhinjwa kuba yaragiye anyereza imitungo myinshi, cyane cyane ibyabaga bigenewe abacukura amabuye y’agaciro mu birombe yari ashinzwe kureberera.
Senateri Mwangachuchu ,asanzwe ari umushoramari akaba ashinjwa gutunga intwaro kuburyo butemewe no kunyereza imitungo ya Leta igihe kinini.
Si ubwambere hafashwe umuyobozi ukomoka muri ibi bice bya Kivu y’Amajyaruguru kuko abaherutse gufatwa bo bashinjwaga gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Abari gukurikirana ikibazo cya Senateri Mwangachuchu kuba yatabwa muri yombi, bemeza ko azira kuba ari umunyekongo uvuga Ikinyarwanda wo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse ko ibirego bari kumugerekaho ari ibinyoma .
Bakomeza bavuga ko yari asanzwe afite imitungo myinshi akomora mu binombe by’amabuye y’agaciro bye biherereye mu gace ka Rubaya hakaba hari bamwe mu bategetsi bakomeye muri DRC barimo kumugerekaho ibyaha byo gukorana na M23 kugirango babone uko bamuriganya imitungo ye.
Uwineza Adeline