Leta y’Ubwongereza yatangaje ko ejo juwa 6 Werurwe 2023 ,Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida Paul Kagame ,baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cy’umutekano muke ubarizw’a mu burasirazuba bwa Congo .
Abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’ubwongereza mu gukemura ikibazo cy’abimukira, ndetse no kurandura icuruzwa ry’abantu, no guhashya ababigize ubucuruzi.
Guverinoma y’Ubwongereza ,ivuga ko abayobozi bombi biyemeje gukomeza gukorera hamwe kugira ngo ubwo bufatanye bubyare umusaruro.
Banaganiriye kandi ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’intambara yongeye kubura mu minsi ishize, ndetse bungurana inama ku byakorwa ku rwego mpuzamahanga kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti w’igihe kirekire kandi mu mahoro.
Mukarutesi Jessica