Nyuma y’imirwano yari ihanganishije Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FPP ABAJYARUGAMBA, Umutwe wa M23 ni wo ugenzura umuhanda wa Kibirizi kugera i Rwindi.
Nkuko isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Nyanzare ibivuga hari hashize iminsi igera kuri itatu hari imirwano mu bice bya Kibirizi, Busesa na Kabindi ho muri Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru.
Umuturage twahaye izina rya Niragire ku bw’umutekano we utuye mu gace ka Gishishi avuga ko kuva ku Cyumweru twariki 05 Werurwe 2023, ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’umutwe w’abarwanyi b’Abanyarwanda babarizwa muri FPP iyobowe na Gen.Dani bateye ibirindiro bitandukanye bya M23 biri mu gace ka Binza, bashaka kuhisubiza cyane ko agace ka Kibirizi na Katwiguru byagenzurwaga n’umutwe wa FPP.
Ababyiboneye n’amaso babwiye Rwandatribune ko inyeshyamba za FPP zatsinzwe n’abarwanyi ba M23 zamburwa agace ka Busesa hari ibirindiro byawo bikomeye, ndetse ingabo za Leta zamburwa uduce twa Nyamirima, Kibirizi ndetse n’umuhanda uhuza Kibirizi n’agace ka Rwindi.
Aya makuru kandi yemejwe n’umuyobozi wa Sosiyete sivili muri Rutshuru Aime Mukanda Mbusa mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.
Ifatwa ry’umuhanda Kibirizi-Rwindi risobanuye byinshi mu rugamba inyeshyamba za M23 ziri kurwana n’ingabo za Leta cyane ko ufite ubugenzuzi bw’uyu muhanda bimuha amahirwe yo gufata umujyi muto wa Rwindi, agace ka Nyanzare ugana Gishishi ndetse no kugota bamwe mu barwanyi ba FDLR bahungiye mu ishyamba rya Rwindi na Kirama.
Kuri uyu wa Kabiri imirwano ihanganishije Umutwe wa M23 n’ingabo za Leta FARDC yabaye mu duce dutandukanye mu gihe hari hategerejwe ihagarikwa ry’imirwano ryasabwe n’Umuhuza Jaao Laurenco Perezida wa Angola, Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron ndetse n’umunyamabanga mukuru w’abibumbye.
Kugeza ubu buri ruhande ruritana ba mwana, ubwo twandikaga iyi nkuru haba uruhande rwa M23 ndetse n’ingabo za Leta ntawuragira icyo atangaza.
Uwineza Adeline