Gen Gatsinzi Marcel wahoze ari ministri w’ingabo z’u Rwanda ,yaryamiye ukuboko kw’abagabo mu gihugu cy’Ububirigi azize uburwayi .
Gen Marcel Gatsinzi ,yavukiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1948, aza kujya mu gisirikare mu 1968 ku ngoma ya Kayibanda Gregoire ku myaka 20 y’amavuko ,ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Saint Andre riherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Nyuma y’ihirikwa rya Perezida Gregoire Kayimba mu 1971 ,Gen Gatsinsi yaje gukomereza mu gisirikare cy’ubutegetsi bwa General Habyarimana , maze mu mwaka wa 1974 yohorezwa kwiga mu ishuri ry’intambara mu Bubiligi aho yaje gusoza amasomo ye mu 1976.
Ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda gahati y’umwaka wa 1990-1994 ,Gen Marcel Gatsinzi yabaye mu mutwe w’indorerezi hagati y’ingabo za EX-FAR n’iza FPR Inkotanyi bari bahanganye mjuri icyo gihe.
Yanagize uruhare mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha, hagati ya FPR Inkotanyi na Guverinoma ya Habyarimana Juvenal.
Nyuma y’iraswa ry’indege ya Habyarimana Juvenal muri Mata 1994, Gen Gatsinzi yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za EX-FAR, ariko nyuma y’agahe gato aza gukurwa kuri uwo mwanya akekwaho gukorana na FPR Inkotanyi maze ahita asimbuzwa Gen Bizimungu Augustin .
Nyuma yaho FPR Inkotanyi itsindiye urugamba ikabasha guhagarika jenoside yarimo ikorerwa Abatusti mu 1994 ,Gen Gatsinzi yahawe inshingano zitandukanye haba mu gisirikare no muri politiki.
Mu mwaka wa 1995 ,General Gatsinzi yabaye umugaba wungirije w’ingabo z’u Rwanda .
Hagati y’umwaka wa 1997 n’2000, General Gatsinzi yashinzwe kuyobora Gendarmerie y’igihugu aho yavuye ajya gushingwa urwego rw’igihugu rw’ubutasi NSS ( National Security Service ) kugeza mu mwaka wa 2002.
Mu gihe cy’imyaka 8 ,yashinzwe kuyobora minisiteri y’ingabo hagati y’umwaka wa 2002 na 2010.
General Marcel Gatsinzi yanabaye minisitri ushinzwe kurwanya ibiza , hagati y’umwaka wa 2010 na 2013 ariko kuva icyo gihe akaba ataragize agira akandi kazi ka leta kazwi akora.
Apfuye yari mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 75 y’Amavuko.