Igisirikare cy’u Burundi cyanyomoje amakuru yari yatangajwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ko abasirikare b’u Burundi bari muri Congo bagabweho igitero na M23.
Aya makuru y’iki gitero cyari cyahimbwe na FARDC kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, aho cyari cyavuze ko abasirikare b’u Burundi baherutse kujya muri Congo bagabweho igitero na M23 mu gace ka Mubambiro.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, SP Col Biyereke yamaganye aya makuru yahimbwe na FARDC, avuga ko icyo gitero ntacyabayeho.
Ahakana iby’aya makuru y’ikinyoma cyari cyahimbwe na FARDC, SP Col Biyereke yagize ati “Nta kibazo na kimwe turahura nacyo.”
Abasirikare b’u Burundi bageze muri Congo mu mpera z’icyumweru gishize aho abakomando 100 bageze i Goma ku Cyumweru barimo 30 bagiye n’indege ndetse n’abandi 70 banyuze inzira y’ubutaka banyuze ku mupaka uhuza RDC n’u Rwanda ku Gisenyi.
RWANDATRIBUNE.COM