Inyama y’umwijima ni inyama ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zitandukanye, muriyo harimo Ibitera imbaraga, poroteyine, fibre, vitamini B, Vitamini C, Ubutare bwa fer, umunyungugu wa potasiyumu, umunyungugu wa fosifore, folate, umunyungugu wa kuwivure, vitamin B6, Vitamini B12, Vitamini A, vitamini E, vitamini K, foliki aside,choline n’umunyungugu wa Zinc n’izindi
Inyama y’umwijima ni imwe mu nyama zikungahaye ku butare ku kigero kiri hejeuru, akaba ariyo mpamvu abantu bayizi bayikunda ndetse ishobora no kuba umuti wakuvura indwara zirimo n’indwara yo kubura amaraso.
Ikindi kandi mu mwijima habonekamo Vitamini A ku kigero kiri hejuru bityo ikaba ari nziza ku maso no ku mikorere yayo.
Inyama y’umwijima ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye bityo niyo mpamvu igirira umubiri wa muntu akamaro gatandukanye karimo
1.Gukomeza amagufa
Inyama y’umwijima izwiho gukomeza amagufa ,ibi bigaterwa na vitamini K ,aho iyi vitamini ifasha umubiri mu gutunganya umunyungugu wa karisiyumu ari nawo ugira uruhare runini mu gukomeza amagufa yawe..
Iyo umubiri wawe utabona umunyungugu wa karisiyumu ugira amagufa yoroshye ,akaba ashobora kuvunika ku buryo bworoshye
2.Kunoza imikorere myiza y’ubwonko
intungamubiri ya choline dusanga mu nyama y’umwijima ,igira uruhare runini mu konoza imikorere y’ubwonko aho yoroshya itumatumanaho ry’uturemangingo tw’ubwonko .
3.Kurinda uruhu
Mu nyama y’umwijima dusangamo kandi Vitamini A1 izwi nka Retinol, iba ikomoka kuri Vitamini A ,ikaba kandi igira uruhare runini mu gutuma uruhu rumera neza .ikarurinda kwangizwa n’imirasire mibi ya Ultraviolet ikomoka ku izuba.
4.Gutuma umuntu abasha kubona neza no ku kurinda indwara z’amaso
Mu nyama y’umwijima dusangamo Vitamini A ku bwinshi ku buryo iba iri ku kigero cya 100% ku ngano ya vitamini A ikenerwa ku munsi .
Vitamini A igira uruhare runini mu kurinda amaso no gutuma umuntu abona neza ,nanone kurya inyama y’umwijima birinda amaso yawe indwara z’amaso ziterwa n’ubusaza.
5.Kubaka ubudahangarwa bw’umubiri
Inyama y’umwijima ikungahaye ku munyungugu wa zinc na amavitamini atandukanye bifasha mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri bityo umuntu urya bene izi nyama ntabwo ntabwo arwaragurika vyangwa ngo azahazwe n’indwara za hato na hato.
6.Kugabanya ibyago byo kurwara indwara yo kubura amaraso
Mu nyama y’umwijima dusangamo ubutare bwa fer ku kigero kiri hejeuru, aho kurya iyi nyama biha umubiri wawe ,ubutare buhagije ,umuntu ufite indwara yo kubura amaraso ahagije izwi nka anemia arangwa nibi bimenyetso birimo umunaniro ukabije ,gucika intege no kunanirwa guturiza hamwe.
Nanone mu nyama y’umwijima dusangamo Vitamini B12 nayo igira uruhare runini mu kurinda no kuvura indwara yo kubura amaraso .
Ibyago bishobora guterwa no kurya inyama y’umwijima
kuba Vitamini A yaba nyinshi mu mubiri igahinduka uburozi (Vitamini A toxicity), bisaba kuyirya mu rugero
Kuba wagira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda, umugore utwite ntabwo akwiye kurya inyama y’umwijima.
Uwineza Adeline