Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamkuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yahaswe ibibazo n’itangazamakuru ku birebana n’icyibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC n’intambara bahanganyemo n’umutwe wa M23.
Ni mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mariem Amellar Lalmas ukorera televisiyo y’Abafaransa France 24, cyabereye kuri telephone mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Werurwe 2023.
Muri icyo kiganiro ,umunyamakuru Mariem yabajije Patrick Muyaya “impamvu Guverinoma ya DRC yibanda cyane mu kurwanya umutwe wa M23 wonyine kandi mu burasirazuba bw’iki gihugu, hari indi imitwe myinshi yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’ abaturage?”
Mu gusubiza, Patrick Muyaya yavuze ko “M23 ari umutwe w’iterabwoba uri kwigarurira ibice byinshi muri Kivu’y’amajyaruguru, mu gihe iyo mitwe yindi nta kibazo iteje ,ahubwo ko ari amabandi yitwaje intwaro agamije kwibonera indonke gusa”
Umunyamkuru Mariem ,yahise amubaza ikindi kibazo ko” hari ibyegeranyo biheruka gushyirwa hanze, byemeza ko igisirikare cya Leta FARDC gikorana n’iyo mitwe yise amabandi yitajwe intwaro irimo na FDLR , kandi kizi neza ko iyo mitwe ari kimwe mu bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa DRC?
Kuri iyi ngingo, Patrick Muyaya yasubije ko “FARDC idakorana n’imitwe yitwaje intwaro, ahubwo ko ari ibihuha byakwirakwijwe n’u Rwanda rusanzwe rutera inkunga umutwe wa M23.”
Abakurikiranye iki kiganiro, banyomoje Patrick Muyaya bifashishije ubutumwa bwanditse ,bavuga ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko FARDC iri gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ,mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa M23 .
Abandi nabo, babwiye Patrick Muyaya ko ibibera muri DRC nta banga riba ribirimo kuko bikorerwa ku karubanda ndetse ko mu minsi mike ishize, bamwe mu bategetsi b’iki gihugu batangaraje ku mugaragaro ko bagiye gukusanya imitwe yose yitwaje intwaro, kugirango bayifashishe mu kurwanya M23.
Ubutegetsi bwa DRC, bwakunze kunengwa na benshi gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ariko ukirengangiza indi mitwe irenga 100 irimo na FDLR, imaze igihe yarazengereje abaturage mu burasirazuba bwa DRC.