Gukora akazi nta masezerano, kudahabwa imodoka y’akazi ni bimwe mu mpamvu zo gusezera kuri Gikundiro.
Ahagana ku isaha ya saa saba na mirongo ine n’itanu z’urukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 21 Kanama 2019 nibwo uyu mutoza yuriye indege asubira iwabo muri Brazil. N’ikiniga cyinshi Robertinho yasezeye kuba-Rayon, ashimira MUVUNYI Paul bafatanije kugera kuri byinshi
Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho asubiye iwabo muri Brazil nyuma y’iminsi 23 nta masezerano dore ko yari yavuye iwabo mu kiruhuko aje kongerwa amasezerano mashya na Rayon Sports.
Uyu mugabo uvuga akirekura agatangaza akari ku mutima, yavuze ko iyi kipe izamuhora ku mutima ndetse ko atazibagirwa uko yakoranye neza na Perezida Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon Sports umwaka ushize w’imikino
Mu magambo ye ati ” Paul Muvunyi ni umuntu udasanzwe. Azi kubana n’ikipe yose,abatoza hamwe n’abakozi muri rusange. Byose twabigezeho kubera we. Paul Muvunyi ndamushimira kuko ntibiba byoroshye kuyobora ikipe nka Rayon Sports , mu kinyabupfura, kwicisha bugufi , kugirana umubano mwiza na n’abo mukorana bose“.
Ku itariki ya 24 Nyakanga nibwo uyu mutoza yari yagarutse mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports aho yagombaga guhita asinya umwaka umwe. Ni amasezerano yari yamaze kumvikanaho n’ikipe ya Rayon Sports ariko ntiyahita ashyirwaho umukono kugeza afashe iki cyemezo cyo gusubira iwabo.
Ati ” Namaze iminsi 23 ntegereje guhabwa kontaro …njyewe ndi umunyamwuga. Saison ishize nakoranye na Perezida Muvunyi kandi nta kibazo cyabayeho , birangira buri muntu wese yishimye. Nagarutse nziko nje muri ya Rayon nasize ariko nasanze hari ibintu byinshi byahindutse …”
Yakomeje agira ati ” Nkanjye nk’umunyamwuga sinshobora gukora nta masezerano y’akazi, nta modoka yo kugendamo , ibyo ntabwo ari ukubaha umuntu. Niba ugiye kuzana umutoza cyangwa umukinnyi uziko hari icyo yakoreye ikipe, uba ukwiriye guha agaciro ako kazi yakoze mbere mu ikipe. Kubwa njye byarambabaje cyane kuko nasanze atari ubunyamwuga.”
Mu byo uyu mutoza avuga atahawe kandi biri mu masezerano harimo uburyo bwo kumworohereza kugera ku kazi (transport)
Ati ” Ntabwo nari gukomeza kujya gutoza nteze moto kuko hatabonetse imodoka. Nahise nsezera. Uko niko kuri.”
Robertinho avuga ko yari yagarutse mu Rwanda kubera ubusabe bw’abafana ndetse yemerera ibyo ikipe ya Rayon Sports ngo yamusabaga ngo bakomezanye harimo kuguma ku mushahara yahozeho umwaka ushize ariko bikarangira adahawe amasezerano mashya.
Mbere y’uko agenda, Robertinho hari ubutumwa yageneye abafana ba Rayon Sports, Yagize ati ” Ndifuriza ibyiza Rayon Sports. Ni ikipe nkunda cyane kuko bambaniye neza cyane. Hari amahirwe wenda ko ahazaza twazongera guhura ariko ubu bwo sinabasha gukorera ahantu hari imyumvire imeze kuriya , ndasaba imbabazi abafana , banyumve , bumve ko umuntu watwaye ibyo bikombe adakwiriye gufata moto ngo ajye gutoza, cyangwa ngo akore nta kontaro.”
Yunzemo ati ” Rayon Sports izaguma ku mutima wa Robertinho. Hari ikintu ntazibagirwa. Hari abantu twari dusigaye duhura , bakarira, bakambaza bati kuki ugiye kugenda ?Nkababwira ko maze iminsi 24 ntarasinya amasezerano mashya …ngomba kuvuga ukuri…ariko ndashimira abafana bose kubyo twagezeho ‘saison’ ishize, ngashimira Perezida Muvunyi.”
Robertinho yari yabashije kunganyiriza i Kigali na Al Hilal 1-1 mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions Leaugue. Umukino wo kwishyura uzakinirwa muri Sudani tariki 25 Kanama 2019. Ni umukino uzatozwa na Kayiranga Baptiste afatanyije na Kirasa Alain usanzwe ari umutoza wungirije muri iyi kipe. Mu byo Robertinho yageranyeho na kuyigeza Rayon Sports harimo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, kuyihesha igikombe cy’Agaciro ndetse no kuyihesha igikombe cya Shampiyona cya 2018/2019.
HAKORIMANA Christian