Mu Mujyi wa Sake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyoba ni cyose mu bahatuye nyuma yuko kuri uyu wa Gatanu hacicikanye indege z’intambara ziri kurekura ibisasu biremereye.
Umwe mu bari i Sake avuga ko kuva mu masaaha ya mbere ya saa Sita kuri uyu wa Gatanu ari bwo indege z’intambara zatangiye gucicikanamo zirekura ibisasu biremereye.
Ni indege z’intambara za FARDC zabyutse zimisha ibisasu mu birindiro by’umutwe wa M23 ndetse uyu mutwe ukaba wongeye gutunga agatoki iki gisirikare kurenga ku cyemezo cyo guhagarika imirwano.
Muri uyu Mujyi wa Sake kandi hagaragara abasirikare ba FARDC banyuranyuranamo ndetse n’imodoka zabo, bigaragara ko bari mu rugamba.
Perezida wa M23, Betrand Bisimwa wari wagize icyo avuga kuri ibi bitero byaramutse bigabwa na FARDC, yagize ati “Ku isaha ya saa tanu na mirongo itatu n’itandatu (11:36’) igisirikare cya Congo FARDC gifatanyije na FDLR, Mai-Mai n’abacanshuro noneho bakoresheje kajugujugu z’intambara mu bitero byabo byagabwe ku biririndo bya M23 birimo ibya Lokarite ya Neenero.”
Ni ibitero bibaye nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse imirwano ku mugaragaro nkuko wabitangaje ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 07 Werurwe ariko kuva icyo gihe FARDC ntiyahwemye kuwugabaho ibitero.
Uyu mutwe na wo wavuze ko utazicara ngo wipfumbate mu gihe wagabwaho ibitero na FARDC ahubwo ko uzirwanaho kandi ukanarinda abaturage bari mu bice ugenzura.
RWANDATRIBUNE.COM