Leta Zunze Ubummwe z’Amerika(USA), zagaragaje impungenge zishingiye k’ukuba umutwe wa M23 ikomeje kwagura imirwano muri Kivu y’Amjyaruguru ari nako urushaho kw’igarurira ibince byinshi.
Kuri uyu wa 10 Werurwe 2023, Tucy Tamlyn Ambasaderi wa USA muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko igihugu cye gitewe impungenge no kuba M23 ikomeje kwagura imirwano no kwigarurira ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ambasaderi Tucy Tamlyn, akomeza avuga ko igihugu cye gitewe impungenge no kuba M23 itarigeze yubahiriza amasezerano agamije guhagarika imirwano nk’uko yari iheruka kubyemerera i Luanda muri Angola kuwa 3 Werurwe 2023,ahubwo imirwano ikaba yarafashe indi ntera mu nkengero za Sake n’ahandi muri teritwari ya Masisi.
Yagize ati:” kwigagurira ibindi bice no kwagura imiwano kwa M23 mu nkengero za Sake, bihabanye n’imyanzuro yafashwe n’abayobozi b’ibihugu byo mu karere ,isaba uyu mutwe guhagarika imirwano no kuva mu bice wigaruriye nk’uko nawo ubwawo wari wabyemeje i Luanda muri Angola.”
Ambasaderi Tucy Tamlyn ,atangaje ibi mu gihe umutwe wa M23 uheruka kwemera ko uzaba wahagaritse imirwano bitarenze kuwa 7 Werurwe 2023, iriko bikaza kurangira imirwano irushijeho gukomera muri terirtwari ya Masisi na Rutsuru.
Kugeza ubu kandi,imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR,imitwe ya Nyatura, Mai Mai n’abacanshuro b’Ababazungu mu nkengero za Sake n’ahandi muri teritwari ya Masisi.
FARDC ,ishinja M23 kuba ariyo iri kubagabaho ibitero igamije kwigarurira utundi duce, mu gihe M23 nayo ishinja FARDC kuba nyirabayazana w’iyi mirwano, ngo kuko imaze igihe irasa za Mbombe mu duce tugenzurwa na M23 ikagaba n’ibitero ku birindiyo byayo, byatumye nayo yirwanaho.