Itsinda rigizwe n’abahagarariye akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, riri muri DRC guhera ejo kuwa 9 kugeza kuwa 12 werurwe 2023, mu rwego rwo gusuzuma uko umutekano uhagaze muri iki gihugu by’umwihariko mu burasirazuba ,aho FARDC ihanganye na M23.
Kuri uyu wa 10 werurwe 2023, itsinda ry’Abanyamakuru i Kinshasa n’Abategetsi b’iki gihugu, basabye abagize aka kanama,,gufatira u Rwanda ibihano byihuse ,ngo kuko rukomeje gutera inkunga M23, umutwe uri kwigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Bakomeza bavuga ko M23 yanze guhagarika imirwano kuwa 7 Werurwe 2023 nkuko byari byitezwe, ahubwo irushaho kugaba ibitero ku birindiro bya FARDC no kwigarurira ibindi bice muri teritwari ya Masisi na Rutshuru rubifashijwemo n’u Rwanda.
bongeyeho ko muri iyi minsi, M23 yarushijeho gukaza no kwagura imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ko uyu mutwe ukomeje gusatira agace ka Sake ugamije gukomereza mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara kandi byose ukaba uri kubifashwamo n’igisirikare cy’u Rwanda RDF.
Aba, basabye intumwa z’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi ziri mu rugendo rw’akazi muri icyo gihugu, gufatira M23 n’u Rwanda ibihano bikomeye birimo n’iby’ubukungu , ngo kuko batubahirije ibikubiye mu myanzuro ya Luanda, Nairobi, n’indi iheruka gufatirwa mu nama ya AU Kuwa 17 Werurwe 2023, isaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice yigaruriye.
K’urundi ruhande ariko, izi ntumwa zizasoza urugendo rw’akazi zirimo muri DRC kuwa 12 Werurwe 2023, ntacyo ziratangaza kuri ubu busabe bw’Abanyamakuru n’Abategetsi ba DRC.
Kuva M23 yakongera kubura imirwano ,ubutegetsi bwa Kinshasa nti bwahwemye gushinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe, ari nako rusaba imiryango mpuzamahanga n’inbihugu bikomeye ku Isi kurushyiriraho ibihano.
u Rwwanda ruhakana ibi birego, ahubwo rugashinja DRC gusyhigikira imvugo z’urwango n’urugomo byibasiye Abavuga Ikinyarwanda , gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR ugamije kuruhungabanyiriza umutekano ,washinzwe n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.