Guhera ku minsi wejo tariki ya 10 Werurwe 2023, imirwano iri kubera hafi ya Sake muri teritwari ya Masisi hagati ya FARDC na M23 yarushijeho gufata indi ntera.
Ni imirwano yatangiye ku isaha ya cyenda z’umugoroba iri kubera mu misozi ikikije umujyi wa Sake mu duce twa Kingi,Kibati na Gihonga ahabereye imirwano ikomeye.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi, avuga ko imirwano yo ku munsi wejo yari ikomeye cyane kuko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo FDLR barimo bifashisha indege z’intambara ,ibifaru n’izindi ntwaro zikomeye zirasirwa mu ntera ndende.
Nyuma ‘igihe gito ariko, M23 yakomeje gusunika FARDC na FDLR n’indi mitwe ya Nyatura na Mai Mai, biza kurangira abasirikare ba FARDC ,FDLR Nyatura na Mai Mai bava mu mujwi wa Sake bajya hirya yawo nyuma yo gutakaza no gukomeretsa absirikare benshi .
K’urundi ruhande ariko, Abarwanyi ba M23 nabo birinze guhita binjira muri uwo mujyi bikanga ko bashobora kuba bahategetewe ,ahubwo bakaba bari mu dusozi dukikije uwo mujyi nko mu kilometero kimwe uvuye mu mujyi rwagati wa Sake.
Kugeza ubu yaba FARDC na M23 ntawe ufite ubugenzuzi bwa Sake kuko impande zombi zikomeje gucunganisha ijisho gusa abari gukurikiranira hafi iyo mirwno bemeza ko biraza kurangira M23 ihigaruriye