Umutwe wa CNRD/FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukomeje gahunda yo kumurika icyo bise“Maratho Politique” ikubiyemo imirongo migari ,uyu mutwe uvuga ko uzagenderaho numara gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Dr Innocent Biruka umunyamabanga wungirije wa CNRD /FLN igice cya Gen Maj Jeva, amaze iminsi muri gahunda yo kwamamaza icyo bise “Marato politique” ,aho asobanura ko ikubiyemo gahunda CNRD/FLN izagenderaho, nimara kugera k’ubutegetsi mu Rwanda harimo n’icyo bise “Inama ngoboka gihugu”
DR Innocent Biruka, akomeza avuga ko kugirango ibyo bizagerweho, Abanyarwanda bose bazahabwa ijambo kandi bakavuga akabari ku mutima.
Yongeraho ko iyi “Nama ngoboka gihugu” ya CNRD/FLN , izafatwa nk’urwego rw’igihugu rw’ikirenga ndetse ko ruzaba rufite ubushobozi burenze ubwa guverinoma ya CNRD/FLN y’inzibacyuho izaba yagiyeho, ngo kuko ruzaba rufite inshingano zikomeye ,zirimo kunga Abanyarwanda , gushaka umuti w’ibabazo byose byugarije igihugu no gusaba ko guverinoma yahindurwa mu gihe hari ibitagenda neza.
CNRD/FLN ,ikomeza ivugako iyo Nama izasuzuma ndetse ikaniga ku bibazo byazonze umuryango Nyarwanda ku ngoma zose zabayeho mu Rwanda.
Ubushobozi bwa CNRD/FLN buracyemangwa!
Benshi mu bakurikiranira hafi ibimaze igihe bibera mu mutwe wa CNRD/FLN, bemeza ko uyu mutwe nta bushobozi ufite bwo gufata ubutegetsi mu Rwanda, kuko wamaze gucikamo ibice ndetse benshi mu barwanyi bawo bakaba baratorotse, mu gihe abanyapolitiki benshi bari bawugize nabo bamaze gukuramo akabo karenge .
Hari n’abandi bakemanga ubushobozi bw’abagize uyu mutwe mu kunga Abanyarwanda nk’uko ubivuga, mu gihe benshi mu bawugize barangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’urwango rukomeye bafitiye Abatutsi.
Iyi ngengabitekerezo y’abagize uyu mutwe, ikaba ikomoka kuri FDLR dore ko abashinze CNRD/FLN ari abahoze mu buyobozi bukuru bwa FDLR barimo Col Wison Irategeka, baje kwitandukanya nayo bagashinga uwabo mutwe bapfa ikibazo cya Kiga-Nduga.
Kugeza ubu kandi ,muri uyu mutwe hahora intambara zidashyira zishingiye ku macakubiri y’ amoko n’uturere, kurwanira ubuyobozi n’amafaranga, hakibazwa uburyo abananiwe gushyira hamwe bazabasha gufata ubutegetsi mu Rwanda ndetse bakabasha kunga Abanyarwanda no gukemura ibibazo byose by’igihgu nk’uko babivuga .
Hamenyekanye ikibyihishe inyuma!
CNRD/FLN imaze iminsi iri kugerageza kongera kureshya abahoze bayitera inkunga, nyuma yaho benshi bamaze kuyitera umugongo ,bitewe n’amakimbirane no kutumvikana byakunze kuranga abayobozi bayo.
Ubu uyu mutwe wamaze gucikamo ibice biriri, kimwe cya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ikindi cya Lt Gen Habimana Hamada, ariko igice cya Gen Maj Jeva kikaba aricyo gikomeje kwemeza ko aricyo cyemewe ndetse ko kiri gusubiza ibintu mu buryo.
Usibye iyi gahunda bise”Inama ngoboka gihugu”, CNRD/FLN ikomeje no kureshya abayiteye umugongo ,ibabwira ko muri uyu mwaka wa 2023 igiye kongera kugaba ibItero mu Rwanda ndetse ko yizeye neza ko izahita ifata ubutegetsi.
Bamwe mu bakoranye bya hafi na Gen Maj Jeva batashatse ko dushyira amazina yabo hanze , bavuga ko ubu ari uburyo akunze gukoreshya agamije kwibonera amafaranga aturutse mu misanzu, aho avuga ko iyo misanzu igamije gutera inkunga urugamba ari gutegura ku Rwanda ariko bikarangira ayishyireye mu mufuka we.
Ibi kandi ngo nibyo yapfuye na Lt Gen Hamada n’abandi bamushyigikiye barimo Chantal Mutega ,Hategekimana Felicien n’abandi ,byatumye bshwana buri wese ashyinga uwe mutwe.
Bakomeza bavuga ko muri iyi minsi, CNRD/FLN yacitse intege k’uburyo bufatika ndetse uyu mutwe ukaba wugarijwe n’ibibazo by’ubukene bikabije.
Gen Maj Jeva n’agatsiko ke , ngo basanze kubona andi mafaranga bisaba gushyiraho gahunda za baringa ,bagaragaza ko bagiye gutangiza intambara ku Rwanda kugirango bibonere amafaranga nk’ayo bari basnzwe babona mbere, ngo naho ubundi ibyo gufata ubutegetesi mu Rwanda nabo bazi neza ko batabyishoboza.
Hhhhhh!!Ngo gufata igihugu heeeee!!Yewe Nibagerageze simbaciye intege
Iyi nama se sinumva imeze nka zimwe zaberaga murugwiro nyuma ya Jenoside!zimwr bashatse gufatiramo abayobozi ngo abahambire!Nyaguhambirwa n’ iminsi!
Ndumva ABARWANYA ubutegetsi BW’URWANDA bashaka kurugira paradizo nkimwe ivugwa muri biblia !! NGO gukemura ibibiza BYOSE byugarije abanyarwanda ?!!! HARABURAMO ko imigezi yose bazayihindura fanta , jus , divayi …..HHHHH ! Nonsense ???