General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko abantu badakwiye gukomeza kuvuga ku mutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo bakanerecyeza amaso muri Libya yugarijwe n’ibibazo uruhuri.
Muhoozi Kainerugaba wakunze kuvuga kenshi ko ashyigikiye igituma umutwe wa M23 urwana dore ko uharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakorewe itotezwa kuva cyera.
General Muhoozi noneho yagagaraje ko ingingo nyamukuru idakwiye gukomeza kuba uyu mutwe wa M23 ngo hirengagizwe ibindi bibazo bikomeye biri ku Mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Isenyuka rya Libya ryakozwe n’Ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi muri 2011, ni icyaha ndengakamere cyibasiye ikiremwamuntu cyabayeho mu kinyejana cya 21. Nubwo abo bantu bakomeje gushyira imbere bavuga kuri M23 muri DRC? Afurika igomba gutabara Libya (Abanyafurika bagenzi bacu) ku bwo gukomeza kurindimuka.”
Muhoozi atangaje ibi mu gihe koko Ibihugu by’u Burayi bikunze gutungwa agatoki kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano mucye muri Afurika, bikomeje kuvuga ku mutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC.
Atangaje ibi kandi mu gihe Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kohereje intumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagiyeyo nyuma y’iminsi micye na Perezida Emmanuel Macron agendereye iki Gihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM
(Restoril)
Ukuri kwambaye ubusa,barahururira muri RDC kubera urukundo bayikunda cg kubera inyungu bayifitemo????,Gusa ni babi cyane.Libya,Iraq,Afganistan n’ahandi barahasenye birenze urugero,none barashaka no kugaruka gusenya U Rwanda bwa kabiri?????.
Oya!!!!!.