Amafoto y’abantu bo mu bwoko bw’aba-Hema bishwe n’umutwe wa CODECO muri mu mitwe ikomeje gufasha FARDC, yashyizwe hanze, aho bigaragara ko bicanywe urw’agashinyaguro.
Ni amafoto ari kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, agaragaza imirambo y’abantu bane barimo n’abishwe bagakurwamo imyenda.
Umuryango w’urubyiruko uharanira amahoro muri Ituri, uzwi nka Amani Ituri, wagize icyo utangaz akuri ubu bwicanyi bwakozwe na CODECO, uvuga ko bishwe mu gitero cyagabwe n’uyu mutwe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023 mu gace ka Maze ahagana saa cyenda na mirongo itanu n’itanu (15:55’).
Uyu muryango wagize uti “CODECO/Lendu bagabye igitero mu bice bya Lidda, Dhedja na Maze aho CODECO banishe abantu 37 ku ya 1/03/2018.”
Uyu mutwe wa CODECO uri mu mitwe ifatanya na FARDC mu rugamba iki gisirikare gihanganyemo na M23, uvugwaho ubwicanyi bw’indengakamere aho ubu wakoze igisa nka Jenoside ikorerwa abo mu bwoko bw’aba-Hema nabo bamaze iminsi bibasiwe.
RWANDATRIBUNE.COM