Umutwe wa FDLR ushinjwa n’u Rwanda kugira umugambi wo kuruhangabanyiriza umutekano no kuba warashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, wongeye guca amarenga ko wifuza ibiganiro n’Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara ryashyizweho umukono na perezida wa FDLR Lt Gen Iyamuremye Gaston wahinduye amazina akiyita Byiringiro Victoire Rumuli , rivuga ko FDLR ishyigikiye irindi tangazo riheruka gushyirwa hanze n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu bihugu by’iburayi ,Amerika n’ahandi, risaba imiryango mpuzamahanga gutabara impunzi z’Abanyarwanda ziri muri DRC ,hagashakwa uko zava mu buhungiro zigataha mu Rwanda.
Muri iri tangazo Rwandatribune ifitiye kopi riri mu rurimi rw’igifaransa ,Lt Gen Byiringiro Victoire avuga ko FDLR ariwo mutwe wonyine wemeye gufata intwaro kugirango urengere ndetse unarinde umutekano w’izi mpunzi.
Lt Gen Byiringiro , yasabye impunzi zose ziri muri DRC n’iziri mu bindi bihugu ku Isi ,gushyira hamwe no gushyigikira FDLR , kugirango batangize inkubiri igamije gushaka uko bataha mu Rwanda binyuze mu biganiro n’Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Muri iri tangazo, FDLR irangiza isaba imiryango mpuzamahanga kotsa igitutu Ubutegetsi bw’u Rwanda bukemera ibiganiro, kugirango ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri DRC gishakirwe umuti ndetse zibashe gutaha.
K’urundi ruhande ariko, u Rwanda rwakunze kuvuga kenshi ko rudashobora kuganira ibiganiro n’umutwe washinzwe n’abajenosideri .
Uyu mutwe kandi, washizwe k’urutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta zunze Ubumwe z’Amerika ukitwa ALIR ,biza gutuma uhindura izina wiyita FDLR ugamije gukwepa icyo cyashya, ariko abari bagize iyo ALIR nibo bakiyoboye FDLR ndetse ninabo bayishinze.
Leta y’u Rwanda ,ivuga ko amarembo afunguye ku Munyarwanda wese wifuza gutaha mu gihugu cye , cyane cyane ko hari benshi mu mpuzi zahoze muri DRC n’abarwanyi ba FDLR barimo Abajenerali ,batashye mu Rwanda ndetse bakirwa neza, ubu bakaba barongeye gutuzwa no gusubizwa mu buzima busanzwe.
U Rwanda ruvuga ko abanze gutaha bagahitamo kuguma mu mashyamba ya DRC, ari abafashwe bugwate n’abayobozi b’umutwe wa FDLR, banze gutaha kubera kwikanga ko mu gihe baba bageze mu Rwanda, bagezwa imbere y’ubutabera bitewe n’uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Izi mburagasani zizajye ikuzimu kuganira na shebuja Shitani, naho u Rda nibarukure mu kanwa kabo.
Innocent aranyishe!!!Ariko Niko kuri…