Abanyekongo b’Aba-Hema bakomeje kwicwa umusubirizo, aho imitwe yitwaje intwaro ibagabaho ibitero buri gihe, ikicamo bamwe, ku buryo hari abavuga ko hatagize igikorwa ibintu bishobora gukomeza kuba bibi.
Ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuba agatereranzamba, aho abanyekongo bamwe bakomeje kwicwa umusubirizo bazizwa ubwoko bwabo.
Abazwi cyane ni abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bakomeje kwicwa kuva cyera kugeza n’uyu munsi, kandi Guverinoma ya Congo ntigire icyo ibikoraho.
Gusa nanone abo mu bwoko bw’Aba-Hema nabo barageramiwe kuko badasiba kugabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro.
Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023 ahagana saa tatu z’ijoro (21:00’) umutwe wa CODECO wagabye ibitero ikomeje mu bice bituyemo aba banyekongo b’aba-Hema.
Ni ibitero byagabwe mu gace ka Koli, Djangi byose byari bigamije kwica abanyekongo bo mu bwoko bw’aba-Hema.
Abakomeje gutabariza abanyekongo bakomeje kwacwa, bongeye gutakambira amahanga kugira icyo akora kuko babona ubutegetsi bwa congo butabyitayeho kandi ahubwo bugahindukira bugakorana n’iyi mitwe yitwaje intwaro yica Abanyekongo.
RWANDATRIBUNE.COM