Jean Pirre Lacroix Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’amahoro ku isi, yagize icyo avuga ku ntambara ihanganishije umutwe wa M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru mpuzamahanga France 24, Jean Pierre Lacroix yagaraje uko afata intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa DRC hagati ya M23 n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Jean Pierre Lacroix, avuga ko iyi ntambara ayifata nk’amakimbirane ahanganishije Akarere k’Ibiyaga Bigari kose , ariko akaba atarahabwa izina ryayo nyaryo.
Yagize ati:”Ikigaragara n’uko ari amakimbirane afata ku karere k’ibiyaga bigari kose.Navuga ko intambara ya M23 na Kinshasa ari amakimbirane ari hagati y’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari kose ariko akaba atarahabwa izina ryayo nyaryo.”
Jean Pierre Lacroix ,yongeyeho ko byigaragaza cyane mu biganiro bigamije guhagarika iyi ntambara nk’ibyabereye I Luanda muri Angola, i Nairobi muri Kenya n’ibindi ,aho usanga uruhare rw’ibihugu byose bigize akarere k’ibiyaga Bigari rwigaragaza muri aya makimbirane .
K’urundi ruhande ariko, Jean Pierre Lacroix avuga ko ONU ishigikiye imbara ibihugu bigize akarere k’ibiyaga biri kugaragaza mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye kugirango iya makimbirane ahagarere .
Yongeyeho ko ONU, ishyigikiye ndetse izakomeza gushyigikira imyanzuro ya Launda na Nairobi igamije kugarura amahoro n’umutekno mu burasirazuba bwa DRC no guhoshya amirwano imaze igihe hagati ya M23 n’Ubutegetsi bwa DRC.