Benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru bati Bugesera FC ikoze umuti.
Kuri uyu wa gatanu mu masaha ya saa sita nibwo ikipe ya BUGESERA FC imaze gusinyisha umukinnyi Hussein Shaban “Tchabalala” amasezerano y’umwaka umwe.
Hussein Tchabalala wamenyekanye cyane ari mu ikipe ya Rayon Sport ni rutahizamu w’imbaraga ushobora gukina ku murongo w’imbere (Front line) akaba azwiho kunyaruka cyane.
Ikipe y’amagaju niyo yabaye amarembo y’ibigwi bikomeye uyu rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko yagize ubwo yayivuyemo akerekeza muri Rayon sport atamazemo igihe kinini Dore ko nyuma y’amezi 5 yahise yerekeza mu ikipe ya BOROKA FC yo mu gihugu cy’afurika y’epfo aho atahiriwe akahava yerekeza mu ikipe ya mu gihugu cya Ethiopia mu ikipe yaho ya Ethiopia coffee.
Amasezerano y’umwaka umwe hagati y’impande zombi asinyiwe mu gihe amakipe menshi akomeje kwiyubaka yitegura guhatanira igikombe cya shampiyona umwaka wa 2019-2020
Ntagushidikanya ko iyi kipe isinyishije uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’uburundi izaba ifite ubusatirizi bukomeye muri uyu mwaka w’umukino, dore ko yiyongera kuri MUSTAFA Francis wasinye mu ntangiriro z’icyi cyumweru.
Hussein Shabani ni umwe bakinnyi bafashije Rayon Sport ubwo yatsindaga ibitego 2 muri 3 Rayon Sports yastinze ikipe ya Costa de Sol yo muri Mozambique, mu mukino ubanza wabereye kuri stade ya Kigali ndetse biyihesha itike yo kujya mu matsinda ya Confederation cup bwa mbere mu mateka mu mwaka wa 2018 – 2019.
Umwaka ushize, BUGESERA FC ntiyagize ibihe byiza dore ko yasoje umwaka w’imikino iri ku mwanya wa 13.
Yanditswe na Hakorimana Christian