Bamwe mubayobozi ba Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bakunze kumvikana bavuga ko kuva ingabo za EAC zinjiye muri Congo bagiye guhita banshushubikanya inyeshyamba za M23, ariko bidaciye kabiri batangiye kwinunubira ko Ingabo za EAC zitari kurasa inyeshyamba, ndetse bamwe batangira no kuvuga ngo nibasubire iwabo.
Mu minsi yashize abategetsi bamwe na bamwe boheje abaturage gukora imyigaragambyo ngo bamagane ingabo za EACRF, zagiye kugarura mahoro mu burasirazuba bwa Congo bazishinja kutagira icyo zikora, mugihe nk’uko byari byumvikanyweho, izi ngabo zagiye zifata ibice bimwe na bimwe inyeshyamba za M23 zari zarafashe hanyua zikaza kubivamo murwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda.
Ibi bazo byabaye byinshi mu baturage babaga bihishwe inyuma n’abayobozi bakunze gusakuza bavuga ko izi nyeshyamba zigomba kuraswa ntakindi gisubizo gihari, ariko bakabona ingabo z’Afurika y’ibirasirazuba ibyo kuzimishaho urufaya rw’amasasu ntibizireba bityo urusaku rukaba rwose.
Bibukijwe kandi inshuro nyinshi ko izi ngabo zitazanywe no kurasa inyeshyamba za M23 ahubwo zazazanywe no kubungabunga amahoro muri aka karere.
Ibi kandi byasubiwemo n’umuyobozi wa Repuburika ya Tanzania wasobanuriye Congo ko ingabo za EAC zitajyanywe no kurwana ahubwo icyazihagurukije ari ukugarura amahoro yabaye agatereranzamba nka kamwe ka nyina wa Nzamba mugace k’iburasirazuba bwa DRC.
N’ubwo bimeze gutya ariko izi nyeshyamba zikomeje kurekura tumwe muduce zari zarafashe, ariko zigashinja Leta ya Tshisekedi kutubahiriza ibikubiye mu myanzuro ya Luanda mu kugarura amahoro muri DRC.
K’urundi ruhande ariko Leta ya Congo nayo imaze iminsi ishinja izi nyeshyamba kutubahiriza ibikubiye mu myanzuro ya Luanda byo guhagarika intambara.
Umuhoza Yves