Ingingo yo gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuganirwaho n’Ibihugu bitatu birimo Angola, Afurika y’Epfo ndetse na RDCongo ubwaho.
Byaganiriweho n’intumwa ziturutse muri ibi Bihugu bitatu zagiranye ibiganiro kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023 i Kinshasa.
Ni ibiganiro byari bigamije kwigira hamwe uburyo bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere igamije gushaka amahoro muri Congo.
Mu biganiro byabo, ibyo bihugu uko ari bitatu birashaka kurushaho kunoza ubufatanye bw’ibikorwa kandi birambye, bigamije kugera ku musaruro ufatika.
Ubu bufatanye buzagera no mu nzego z’iterambere ry’ubukungu, ingabo, ibikorwa remezo n’imiyoborere rusange.
Raporo zizashyikirizwa Abakuru b’Ibihugu bireba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga babishinzwe, kugira ngo ububanyi n’amahanga mu karere irebe icyerekezo kimwe kandi ikore ku ntego zimwe.
Iyi mikoranire yashyizweho kuva muri Kanama 2013 hagati ya guverinoma ya Repubulika ya Angola, Repubulika y’Afurika yepfo na DRC.
Iyi mikoranire y’inyabutatu ikubiyemo ibice by’ubufatanye bwa politiki na dipolomasi, ingabo, umutekano, umutekano rusange n’imiyoborere y’ibanze ndetse no guteza imbere ubukungu, imibereho myiza n’ibikorwa remezo.
RWANDATRIBUNE.COM