Imitwe imaze iminsi itera ingabo mu bitugu igisirikare cya Congo, bagabye igitero mu gace ka Rugari, bica umuyobozi waho, bituma umutwe wa M23 wanga kurebera.
Kuva umutwe wa M23 wava mu bice wari warafashe ndetse ukanahagarika imirwano, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’imitwe bamaze igihe bafatanya, bo banze kunamura icumu kuko bakomeje kugaba ibitero mu baturage ndetse bakanivugana bamwe.
Ibi kandi byagiye bituma umutwe wa M23 udakomeza kurebera nkuko watangaje ko igihe cyose uzagabwaho ibitero cyangwa ubona abaturage bakomeje kwicwa, ko utazabyihanganira, ugahita na wo winjira mu mirwano.
Ubu noneho haravugwa igitero cyabaye muri Rugari yo hagati, aho igisirikare cya Congo ndetse n’imitwe bafatanyije bahigabije bakica umuyobozi wo muri aka gace.
M23 ivuga ko idashobora kwihanganira ubu bwicanyi, watangaje ko uzakomeza kurwanya ibikorwa nk’ibi kandi ko igihe cyose uzajya winjira mu kubirwanya, ugomba kujya ubitsinda.
RWANDATRIBUNE.COM