Mbere y’uko Paul Rusesabagina yerekeza muri Leta Zunze Ubunwe z’Amarika aho yemerewe gutura, yabanje kujya mu rugo rw’Amabasaderi wa Quatar mu Rwanda aho agomba kuva yerekeza I Doha mu gihugu cya Quatar.
Kuva yafatwa, Ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za America, Ububirigi n’ibindi byibumbiye mu bumwe bw’Uburayi , byakunze gusaba ko arekurwa agasubira iwe muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Kubanza guca kwa amabasaderi wa Quatar mu Rwanda aho azava yerekeza mu gihugu cya Quatar nyuma yo kuva muri gereza ya Mageragere , bitraterwa n’uko iki gihugu cyagize uruhare mu biganiro byaganishije ku mbabazi Perezida Paul Kagame yahaye Rusesabagina .
Amakuru yo kwizerwa dukesha umudiporomate wo muri Amabasade ya Quatar mu Rwanda, avuga ko impamvu Paul Rusesabagina yabanje guca mu rugo rw’Ambasaderi wa Quatar mu Rwanda ndetse akaba agomba no kubanza kwerekeza i Doha muri Quatar, ari ukugirango abanze yihanangirizwe anahabwe ubujyanama bw’uko atazongera guhirahira y’ishyora mu bikorwa by’iterabwoba bitegurwa n’imitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera hanze.
Aya makuru , akomeza avuga ko Paul Rusesabagina yihanangirijwe bwa nyuma, abwirwa ko ifungurwa rye ari amahirwe ya Nyuma ahawe na Leta y’u Rwanda nyuma y’imbabazi yasabiwe na Leta Zunze Ubumwe zAmerika(USA), Ubumwe bw’Uburayi by’umwihariko igihugu cy’Ububiligi na Quatar .
Rusesbagina , ngo yongeye kwihanangirizwa abwirwa ko niyongera kwishyora mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda,agomba kuzabaga akifasha kuko u Rwanda rutazongera kumwihanganira ndetse ko yaba USA ,Ububirigi cyangwa Quatar nta n’umwe uzongera kumuvuganira no kumwiruka inyuma.
Aya makuru, akomeza avuga ko Paul Rusebagina nawe yemeye ko atazongera kwisunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ngo kuko yasanze ari urugamba atashobora kandi rurimo icyo yise”Risk” bishatse kuvuga “akaga” mu kinyarwanda dore ko yigereye mu zabukuru akaba anafite uburwayi butamwohoroheye.