Abaturage bo mu kagari ka Kategerwa mu murenge wa Rurembo bavuga ko kutagira umuhanda mwiza bituma hari ababyeyi bakibyarira kunzira kuko kugera ku ivuriro bivurizaho ritabegereye bibagora.
Aba baturage bavuga ko kugirango bagere ku kigo nderabuzima cya Kategerwa kugenda n’amaguru bibasaba nibura amasaha atatu bigatuma rimwe na rimwe hari ababyeyi baba bagiye kubyara batwarwa mu ngombyi bakabyarira mu nzira.
Nyiramirimo Immacule yagize ati“Iyo tugiye kwivuza bisaba ko umurwayi bamuheka mu ngobyi kuko nta kindi kinyabiziga kigera hano kubera uyu muhanda mubi. Iyo ari nk’umubyeyi uri ku nda biragorana cyane, kuko hari benshi bakibyarira ku nzira, rwose turasaba ubuyobozi budukuriye kudusura bakareba akarengane dufite kaduhejeje mu bwigunge bakadushakira umuhanda mwiza”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurembo Ndandu Marcel avuga ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bazubakirwa umuhanda wa kirometero icyenda uzabafasha mu bibazo baterwa no kutagira umuhanda muzima.
yagize ati “muri rusange imibereho y’abatuye muri aka kagari iraciriritse ariko kandi twemera ko hari n’aho bageze.
Uyu muhanda rero numara kuboneka ikibazo cy’ababyeyi babyarira munzira kizaba gikemutse kuko bazajya babona ikibageza ku kigo nderabuzima ku buryo bworoshye”.
Usibye kuba aba baturage bagaragaza ikibazo cyo kutagira umuhanda banavuga ko byabagizeho ingaruka zo kutagira amazi meza, umuriro, ubuhahirane n’indi mirenge baturanye.
Bamwe muri aba baturage kandi bavuga ko kimwe mu bituma batagira umuhanda n’ibindi bikorwa remezo basanga biterwa no kuba nta bayobozi bo mu nzego zisumbuyeho bajya bagera mu kagari kabo.
UWIMANA Joseline