Rusesabagina ubwo yageraga muri Amerika yahise ajyanwa mu bitaro bya gisilikare bya San Antonio kugirango akorerwe isuzuma ry’ubuzima.
AP isubiramo kandi uwayihaye amakuru ko Rusesabagina indege yamuzanye maze imugeza i Houston aho yahise ajyanwa mu bitaro bya gisirikare biri i San Antonio ,kugirango akorerwe isuzuma n’abaganga barebe uko ubuzima bwe buhagaze.
Rusesabagina w’imyaka 68, yavuye muri Qatar kuwa gatatu mu gitondo n’indege ya Amerika agera i Houston muri Texas kuwa gatatu nimugoroba ku masaha yaho.
Carine Kanimba, umukobwa we wayoboye ibikorwa byo guhirimbanira ko arekurwa, yishimira kuhagera kwa se yatangaje kuri Twitter ye ati: “Uyu munsi amaherezo umuryango wacu wongeye guhura, ndashimira uwariwe wese wagize uruhare mw’ifungurwa rya Data.”
Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro ntaramakuru Associated Press Jake Sullivan umujyanama mu by’umutekano muri White House yagize ati: “Twishimiye ko Data agarutse ku butaka bwa Amerika.”
Rusesabagina yarekuwe nyuma y’ibiganiro hagati y’abategetsi b’u Rwanda na Amerika byahujwe na Qatar, nyuma yo gufatwa mu 2020 agakatirwa gufungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba.
Yashinjwe gutegura no gutera inkunga ibitero byiciwemo abantu umutwe, wa FLN wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019. Rusesabagina yivanye mu rubanza rwe avuga ko nta butabera ategereje mu rukiko rwomu Rwanda.
Amerika yatangaje ko Rusesabagina afunzwe mu buryo butari bwo mu Rwanda, kandi ikomeza gusaba u Rwanda ko arekurwa.
Abasesenguzi mu bya politike bavuga ko binaniranye Amerika yaciye kuri Qatar, umushoramari ukomeye mu by’indege mu Rwanda ikaba n’inshuti ya Washington, kugira ngo yumvishe Kigali ubusabe bwayo.
Mu ibaruwa yatangajwe na Minisiteri y’ubutabera kuwa gatanu igaragazwa ko yasinywe na Rusesabagina asaba imbabazi Perezida Kagame ngo amurekure, yanditsemo avuga ko yicuza kuba yarabaye mw’ihuriro ry’ibikorwa by’urugomo bya FLN kandi ko narekurwa azasiga inyuma ye ibya politike yo mu Rwanda,gusa Uruhande rwe ntacyo ruravuga kuri iyo baruwa.
Mu 2005, Rusesabagina yahawe ‘US Presidential Medal of Freedom’ na Perezida George W Bush kubera ubutwari bwe bwo kurokora abantu muri jenoside bukinwa muri film yamamaye ya Hollywood yiswe Hotel Rwanda, Ubwo butwari ntibuvugwaho rumwe mu Rwanda.
Ubwanditsi