Mu mirwano ikomeye yahuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC ifatanije na Nyatura hamwe na FDLR, mubice bikikije Bihambwe no mugace ka Kabaya yo muri Teritwari ya Masisi yasoje izi nyeshyamba zigaruriye aka gace ka Bihambwe ndetse n’inkengero zayo.
Sosiyete sivile ya Masisi yatangajwe n’uko yabonye uko FARDC yafatanyije na FADLR n’aba Mai Mai Nyatura ku rugamba
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Masisi ivuga ko k’umunsi w’ejo habaye imirwano mu gace ka Kabaya na Bihambwe muri Teritwari ya Masisi,hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’imitwe ya Mai Mai na FDLR.
Uku gutana mu mitwe kwateye abaturage benshi guhunga iyo mirwano kuko yaranzwe mo ibikorwa by’urugomo n’ubusahuzi byakozwe na Mai Mai na FDLR barwanaga ku ruhande rwa Leta, nkuko byemejwe na Bwana Ntezimana Kanyejomba Umuyobozi wa Sosiyete Sivili mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.
Bwana Ntezimana Kanyejomba yemeje ko inyeshyamba za M23 arizo zigenzura uduce dukomeye tugize Teritwari ya Masisi aritwo Mweso na Bihambwe,Bwana Kanyejomba yagize ati”abarwanyi ba M23 baturutse mu gace ka Kabaya banyura mu Gasiza berekeza Bihambwe, aho hose barwanaga n’imitwe ya Mai mai, abaturage bahunze bahungira mu Mujyi wa Rubaya,ni mu birometero 2m uvuye i Bihambwe aho hose akaba ari agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro
Umuturage witwa Karemera utuye mu gace ka Kawundu yabwiye Rwandatribune ko mu gace ka Kawundu na Buhunda, ingabo za FARDC zifatanyije na Mai Mai Abazungu ubwo bahungaga biraye mu nka z’abaturage barazisahura, izindi zikaba zakuwe mu gikuyu cya Rujugiro byibuze inka Magana atanu zikaba zatwawe n’abasilikare ba Leta n’izo Mai Mai.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa M23 rubivugaho duhamagara Maj.Wily Ngoma kuri telephone ye ngendanywa ntitwamubona, twashatse kuvugana kandi n’uruhande rwa FARDC dushaka Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Sokola II Lt.Col Ndjiko Kaiko atubwira ko ari mu nama, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally