Kuwa 29 werurwe 2023, akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kateraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kiga ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Geverinoma ya DRC, ivuga ko imyanzuro yafatiwe muri ako kanama ntaho itaniye n’isanzwe imenyerewe ngo kuko nta gishya kiyigaragaramo kubirebana no kotsa igitutu no gufatira ibihano M23 n’u Rwanda.
Nyuma yo guterana, akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi katangaje ko Guverinoma ya DRC n’abategetsi b’iki gihugu , aribo bagomba gufata iyambere no gufata inshingano zo gucyemura ibibazo byugarije igihugu cyabo, kurinda umutekano w’Abaturage harimo n’abakozi ba ONU bari ku butaka bw’iki gihugu.
Kuri DRC ,Ibi ngo, nataho bitaniye n’ibiheruka gutangazwa na Nicolas Riviere wari ukuriye itsinda ry’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi riheruka i Kinshasa n’i Goma, aho yavuze ko Guverinoma y’iki gihugu ariyo ifite inshingano zo gucyemura ibibazo bicyugarije, birimo kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Icyo gihe yagize ati:” Ntwabwo ONU ariyo ishinzwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kurinda ubusugire bwa DRC ahubwo izo ni inshingano z’igisirikare cya Leta. Icyo ONU ikora ni ugutanga ubufasha no kurinda umutekano w’Abaturage. Abayobozi ba DRC bagomba gufata no kwemera inshingano zabo aho gukomeza kugereka ibibazo byabo ku bandi.”
Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kateranye ejo kuwa Kabiri , kanasabye M23 guhagarika imirwano no kubahiriza ibyo isabwa byose birimo kuva mu bice wigaruriye ,mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro igamaije kuzana ituze n’agahenge mu burasirazuba bwa DRC.
Kasabye kandi ko habaho ibiganiro hagati ya DRC n’u Rwanda kugirango umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi uhoshye.
N’Ubwo bimeze gutyo ariko ,Guverinoma ya DRC yo ivuga ko imyitwarire ya ONU ku kibazo cya M23 itajya ihinduka kuko buri gihe basaba uyu mutwe guhagarika imirwano no kuva mu duce twose wigaruriye, nyamara ngo kugeza magingo aya nta gihinduka ku mirongo y’urugamba ndetse n’umunsi M23 yahawe wo kuba wavuye muri ibyo bice wageze kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023 , ariko uyu mutwe akaba ariwo ukibigenzura .
Ku birebana n’u Rwanda , DRC ivuga ko itumva impamvu ONU yakunze gushinja u Rwanda gutera inkunga M23, ariko yarangiza igaca inyuma ikayisaba kugirana ibiganiro narwo mu rwego rwo guhoshya umwuka mubi uri hagati y’Ibihugu byombi.
DRC, ivuga ko iyi myitwarire ya ONU idakwiye ndetse ko ari imvugo zurwiyerurutso zidafite aho zihuriye n’ibikorwa, igasaba ko M23 n’u Rwanda bafatirwa ibihano mpuzamahanga .