Inyeshyamba za M23 zikomeje kugenda ziva mu duce zari zarigaruriye zisubira inyuma nk’uko byemejwe n’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu byo mu karere , ariko uyu mutwe ukomeje gutangaza ko utazihanganira ubushotoranyi no kubakora mu jisho kw’inyeshyamba za FDLR ‘abo bafatanya.
M23 yavuze ibi nyuma y’uko hatangajwe ko inyeshyamba za FDLR zikomeje kwica no gusahura inka z’abaturage, ibi kandi bigakorwa ingabo za Leta zirebera, na cyane cyane ko izi nyeshyamba zifatanya n’ingabo za Leta.
Abaturage bari ahahoze harafashwe n’inyeshyamba za M23, benshi bakomeje gutakamba basaba ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba kubatabara cyangwa se bakareka inyeshyamba za M23 zikahagaruka kuko nyuma y’uko basubiriye inyuma ubuzima bwabaye bubi cyane ndetse bakavuga ko iyo bukeye bakeka ko butira.
Ibi kandi bigenda bisubirwamo na Sosiyete Sivile yo muri utu duce aho bakomeje kuvuga ko FDLR na Nyatura zibamereye nabi kuko zivuga ko ngo bari barakiriye M23 aho kuyirukana none bakaba baragiye babasize.
Izi nyeshya zikimara kumva aya magambo zahise zivuga ko zitazihanganira gukorwa mujisho n’inyeshyamba za FDLR zasize zikoze amahano mu Rwanda zigahungira iwabo, zarangiza zigatangira gukomeza ubwicanyi no mubuhungiro.
Ni mugihe Leta zunze ubumwe z’Amerika ziherutse gusaba iki gihugu kureka gufatanya n’uyu mutwe w’inyeshyamba ukomeje guhitana imbaga y’abanye congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko abo mubwoko bw’Abatutsi.
Babisubiyemo nyuma yo kongera gufata agace ka Bihambwe kari kari mu maboko ya Mai mai , FDLR ndetse na FARDC, ariko nyuma y’urugamba rukomeye aka gace kakaba ubu kari mu maboko ya M23
Umuhoza Yves