Jean Pirere Bemba uheruka kugirwa minisitiri wungirije w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo(FARDC)nyuma y’icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo kuwa 23 Werurwe 2023, yatangiye k’uburyo bwemewe imirimo ye .
Ni nyuma y’umuhango wihererekanya busha hagati y’uwahoze akuriye iyo minisiteri Gilbert Kabanda na Jean Pierre Bema ku munsi wejo tariki ya 29 Werurwe 2023 ku kicaro cya Minisiteri y’ingabo za FARDC i Kinshasa.
Nyuma y’iri hererekanya bubasha, Jean Pierre Bemba usabwa n’Abanye congo guhashya M23, yababwiye ko akeneye ubufasha n’inkunga byabo kugirango DRC ibashe kurinda ubusugire bwayo no kugera ku mahoro n’umutekano mu Burasirazirazuba bw’iki gihugu.
Ati:’ “Ntwabwo twabasha kubigeraho tudafite imikoranire myiza n’abaturage. Niyo mpamvu dusaba Abanye congo bose kudutera ingabo mu bitugu, kugirango tubashe kuzuza inshingano zacu zo kurinda ubusugire bw’igihugu no kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwacyo.”
Kuva Perezia Tshisekedi yafata umwanzuro wo gushyira Jean Pierre Bemba mu buyobozi bukuru bwa Minisiteri y’ingabo za FARDC, hari makuru avuga ko zimwe mu nshingano zikomeye yahawe harimo guhashya umutwe wa M23.
Ibi ngo bituruka ku kuba Jean Pierre Bemba ,azwiho kugira uburambe mu bya gisirikare no kuba yarabaye umuyobozi MLC ,umutwe w’inyeshyamba warwaniye muri Kivu y’Amajyaruguru igihe kirekire uterwa inkunga na Uganda ndetse akaba azi kandi asobanukiwe neza abagize umutwe wa M23.
Mu minsi mike ishize, bamwe mu Banye congo bamusabye gushashya no kurandura umutwe wa M23 ndetse bamusaba kuza gukorera i Goma, hafi y’uduce turi kuberamo imirwano.