Iryamugwiza Yvonne Idamange ushinjwa ; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside, no gutangaza amakuru y’ibihuha, urukiko rw’ubujurire rwongereye igihano yari yakatiwe, ngo kuko hari ibyaha byari bitaritawe ho mbere byatumye yongererwaho imyaka 2
Uyu mugore wari warakatiwe imyaka 15 nyuma yo kwikura m’urubanza ubushinjacyaha bwaje guhita bujurira buvuga ko ibihano yahawe bidahuye n’ibyaha yakoze.
Urukiko rw’ubujurire rumaze kumva ubushinja cyaha kuko uyu Iryamugwiza Yvonne yari yarivanye m’urukiko, basobanuye ko hari ibyaha uyu mugore Atari yarahaniwe bituma bamwongerera ibihano, imyaka yagombaga gufungwa yiyongeraho indi 2 hanyuma iba ibaye17 n’amezi 6.
Ibyaha byatumye hatangwa ubujurire n’ubushinjacyaha birimo ko icyaha cyo kwigomeka ku butegetsi n’icyaha cyo Gutanga cheque itazigamiwe byose byahise biba intandaro yo kuzamurirwa ibihano.
Ubwo uyu mwanzuro wasomwaga uyu mugore ntiyari ari m’urukiko kuko yikuye murubanza muri 2021. Ni umwanzuro wasomwe kuri uyu wa 30 Werurwe.
Idamange yamenyekanye cyane hagati ya tariki 31 z’ukwa mbere na 15 z’ukwa kabiri 2021 ubwo yashyiraga kuri YouTube channel ye video umunani zitandukanye.
Yagiye gutabwa muri yombi amaze kumenywa na benshi kubera ibyo yatangazaga kuri channel ye ya YouTube.
Ubwo yakatirwaga gufungwa imyaka 15 umuryango wa Human Rights Watch wavuze ko urubanza rwe rusa nurwateguriwe gutera ubwoba uwo ari we wese utekereza kuvuga ibinenga, ibikomeye cyangwa ibitavugwaho rumwe.
Uwari uhagarariye uwo muryango yavuze ko igihano Idamange yahawe kizatuma Abanyarwanda bose bitonda mbere yo gukoresha uburenganzira bwabo bw’ibanze bwo gutanga igitekerezo.
Uyu mugore wamenyekanye mugihe gito itabwa muri yombi rye ryatumye abarwanya Leta y’u Rwanda babona ibyo banenga u Rwanda bavuga ko nta burenganzira bw’itangazamakuru buhari.
Uwineza Adeline
Nyirakarimi kabi!!!
Nawe nategereze ko QATAR iza kumusabira imbabazi. Ibigwarasha bibonereho ko u Rwanda rwamaze guha isi icyerekezo ko rudakorera kuri telecommande. Na RUSESA siwe America yarwanyeho, ahubwo nuriya mudali wabo barwanaho, mumategeko ya America ubundi yakagombye kuba yarahise anatakaza uburenganzira bwo gutura muri America kuva yararengeje amezi 6 hanze ya America, icyiyongereyeho yijanditse mubyo gufatanya nimitwe y’iterabwiba. Byumvikaneza RUSESA ntabwenegihugu afite ahubwo afite uburenganzira bwo gutura burundu, bwamuhesha ubwene gihugu. Mubusesenguzi bwanjye ashobora kwakwa uriya mudari yagira nibyago akamburwa uburenganzira (Green Card) bwo gutura burundu, narintekereje ko ahubwo ashobora guhabwa ubuhungiro nkumuntu wakwitwaza ko asubiye mugihugu cye yagirirwa nabi kubwibikorwa bye, ariko twibukiranye ko atari ngombwa ko yakwitwaza u Rwanda kuberako afite ubwene gihugu bw’Ububirigi, bivuze ko nubwo buhungiro yabwimwa kuko afite ubundi bwene gihugu. NIBITEKEREZO NKUKO NAWE UFITE UKO UBITEKEREZA, Ntubishingireho nkaho ari hame. Umuti wo kuba muriyisi uyitekanyemo nuko WAGIRA NEZA UKIHITIRA.
uzi ko aribwo namwitegereza neza…asa nigihunyira.