Umuhungu wa Perezida wa Uganda Jenerali Muhoozi yatangaje ko ingabo za Uganda zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zitazigera zigaba igitero ku barwanyi b’umutwe wa M23.
Ibi yabivuze mu gihe guhera mu Ugushyingo umwaka ushize EAC yohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Congo kurwanya inyeshyamba za M23 nk’uko byagiye bifatwaho umwanzuro n’inama z’abakuru b’ibihugu byo mu karere.
Icyakora Congo yo yagiye itangaza ibitandukanye ikavuga ko by’umwihariko ingabo za EAC zaje kurwanya M23.
Gen Muhoozi yavuze ko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro kandi ziri hariya mu guharanira ko amahoro mu burasirazuba bwa RDC agerwaho.
Yakomeje avuga ko ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zitagiye kugaba ibitero ku nyeshyamba ziri muri Congo ahubwo zigiye guharanira no kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe mu nama z’abakuru b’ibihugu.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Uganda yohereje ingabo muri RDC aho zagiye mu duce twa Bunagana, Kiwanja, Rutshuru, na Mabega, twari twarigaruriwe na M23.
Ibyatangajwe na Lt Gen Muhoozi birakurikira ibya Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu uherutse kuvuga ko ingabo za EAC ziri muri Congo kugarura amahoro, bitari ukurwana.
Ku rundi ruhande mu ntangiriro za Gashyantare 2023 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Christophe Lutundula, yabwiye ibitangaza makuru ko ingabo za EAC zaje muri iki gihugu kurwanya imitwe yitera bwoba yose ibarizwa muri Congo.
Muhoozi yasoje avuga ko ingabo za Uganda nazo zaje kurwanya imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri Congo ariko ko itaje kurasa M23.
Mukarutesi Jessica